Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane (MINAFFET) yatangaje ko itewe ipfunwe n’imodoka ba Ambasaderi b’u Rwanda mu bihugu 6 bakoresha bitewe n’uko zishaje cyane.
Izi modoka zirimo ikoreshwa n’Intumwa Nkuru y’u Rwanda mu Bwongereza, Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, uri mu Misiri, uri mu Burusiya, uri mu Bufaransa n’uri muri Ethiopia.
Minisitiri Dr Vincent Biruta ubwo yari imbere ya komisiyo y’abadepite ishinzwe ingengo y’imari n’umutungo w’igihugu, baganira ku mbanzirizamushinga y’ingengo y’imari y’umwaka utaha, yatangaje ko izi modoka zikeneye gusimbuzwa byihutirwa.
Minisitiri Biruta yagize ati: “Ni abantu bafite imodoka usanga zishaje, zisigaye zitwara amafaranga aruta n’ayo wajya wishyura ku mwaka uramutse wikopesheje imodoka. Bikaba ari ibintu bigaragara ko ari amafaranga apfa ubusa kandi bikaba bishobora kudutera ipfunwe rimwe na rimwe. Ibaze nka Ambasaderi imodoka imupfiriyeho mu muhanda yagiye kuduhagararira! Ntabwo byaba ari byiza.”
Uyu mudipolomate mukuru yamenyesheje aba badepite ko MINAFFET yakoze inyigo isanga hakenewe amafaranga y’u Rwanda miliyoni 500 kugira ngo aba ba Ambasaderi bagurirwe izindi modoka zahesha igihugu isura nziza.


