Iri ryazamuwe kuri ambasade y'u Bubilligi

Mu Rwanda hazamuwe amabendera menshi ashyigikira abaryamana bahuje ibitsina

Kuri ambasade z’ibihugu bitandukanye bigize umuryango w’ubumwe bw’u Burayi (EU) mu Rwanda hazamuwe amabendera menshi ashyigikira umuryango uhuza abarimo abaryamana bahuje ibitsina n’abihinduza ibitsina uzwi nka LGBTIQ+.

Ambasade zazamuye aya mabendera zirimo: iy’u Bubiligi, u Bwongereza, Sweden, u Buholandi. Byakozwe kuri uyu wa 17 Gicurasi 2023.

Ambasade ya EU mu Rwanda yasobanuye ko byakozwe mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya urwango rugirirwa abaryamana bahuje ibitsina (homophobia), urugirirwa abahindura ibitsina (transphobia) n’urugirirwa abaryamana n’abo badahuje ibitsina, bakongera bakaryamana n’aho bahuje ibitsina (biphobia).

Iyi Ambasade isobanura uyu munsi wahawe izina ry’impine rya ‘IDAHOBIT’ ari umwanya wo gushyigikira iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, uburinganire no kubaho mu buryo bunyuranye.

Iy’u Buholandi yagize iti: “Uyu munsi turizihiza imbaraga zo kugira amahitamo atandukanye. Tushyire ku iherezo ivangura, imvugo y’urwango n’ihohoterwa rikorerwa abantu ba LGBTIQ+ ahantu hose, buri munsi.”

Mu Rwanda nta tegeko rihari rishyigikira mu buryo bwihariye ababarizwa muri LGBTIQ+, ariko nta n’iribakumira. Uburenganzira bwabo burengerwa mu buryo bwa rusange nk’ubw’abandi bose.

Iri ryazamuwe kuri ambasade y'u Bubilligi
Iri ryazamuwe kuri ambasade y’u Bubilligi

Ambasade y'u Bwongereza na yo yazamuye iri bendera
Ambasade y’u Bwongereza na yo yazamuye iri bendera

Kuri ambasade y'u Buholandi
Kuri ambasade y’u Buholandi

Muri Ambasade ya Sweden
Muri Ambasade ya Sweden

Ambasaderi w'u Bwongereza, Omar Daair, we yifashishije igitambaro cy'amabara avanze nk'ikimenyetso cya LGBTIQ+
Ambasaderi w’u Bwongereza, Omar Daair, we yifashishije igitambaro cy’amabara avanze nk’ikimenyetso cya LGBTIQ+

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *