Malawi:Impunzi zirimo Abarundi n’Abanyarwanda zirimo kujyanwa mu nkambi ku gahato

Mu gihugu cya Malawi haravugwa amakuru y’impunzi zirimo iz’Abarundi n’iz’Abanyarwanda zirimo kujyanwa mu nkambi ku ngufu.Ni icyemezo cyafashwe na Leta nyuma y’uko itanze umunsi ntarengwa wo kujya mu nkambi ariko ntibikorwe.

Leta yari yatangaje ko impunzi zose zijya kuba mu nkambi ya Dzaleka, zikava aho zituye.Abarebwa n’iki cyemezo ni impunzi zigera ku bihumbi 8 zituye mu mijyi cyangwa ahandi mu duce tw’igihugu tutari muri iyo nkambi.

Mu minsi itambutse izi mpunzi zari zatangaje ko zitewe impungenge no kuba Leta ishaka kuzikura mu ngo zari zisanzwe zimenyereye guturamo.Ibi ngo usanga abari bamenyereye kwikorera imirimo itandukanye bizabagora cyane.

Batangaza ibi mu gihe Leta ya Malawi yari yatanze itariki ya nyiranytarengwa ya 15 z’ukwezi kwa Mata 2023 kugira ngo impunzi zirebwa n’aya mabwiriza babe bimutse.Inongera kwibutsa ko abatazabikurikiza bazajyanwa ku gahato.

BBC dukesha iyi nkuru yavuganye na Innocent Magambi, ufite ishyirahamwe riharanira uburenganzira bw’impunzi muri Malawi, avuga ko izi mpunzi zatangiye kwimurwa bidasubirwaho.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *