Guverineri Rwangombwa asobanura ku bucuruzi buhuza Afurika

Hari gahunda y’uko abacuruzi b’Abanyarwanda bazajya bemererwa kwishyura FRW muri Uganda

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Uganda zifitanye gahunda y’uko abacuruzi bakorera muri ibi bihugu bazajya bemererwa kwishyura amafaranga bikoresha (Amanyarwanda n’Amashilingi), bidasabye ko babanza kujya kuyavunjisha.

Guverineri wa banki nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, yabyemeje ubwo yari mu nama mpuzamahanga y’igihugu yateguwe n’ishuri rikuru ry’igisirikare, kuri uyu wa 18 Gicurasi 2023.

Yagize ati: “Abacuruzi bo muri Uganda bagura ibicuruzwa mu Rwanda bakwishyura mu mashilingi ya Uganda n’abacuruzi bo mu Rwanda bashobora kugura ibicuruzwa muri Uganda bishyuye amafaranga y’u Rwanda. Bifite imbogamizi ariko ni byo turi kugerageza gukora.”

Guverineri Rwangombwa, muri iyi nama yitabiriwe n’abanyacyubahiro bo muri Afurika, yavuze ko imipaka yo kuri uyu mugabane ikwiye kugururirwa ubucuruzi n’imigenderanire. Ati: “Dukeneye gufungura imipaka yacu. Dukeneye gufungura ikirere cyacu. Dukwiye gukuraho ibihagarika urujya n’uruza rw’abantu.”

Mu bitabiriye iyi nama harimo Umunyamabanga Mukuru w’isoko rusange rya Afurika, Wamkele Mene, na Mama Keita uhagarariye m Rwanda komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe ubukungu kuri uyu mugabane. Bose bemeranyije ko korohereza ubucuruzi n’urujya n’uruza bikenewe cyane mu kwihutisha iterambere rusange.

Guverineri Rwangombwa asobanura ku bucuruzi buhuza Afurika
Guverineri Rwangombwa asobanura ku bucuruzi buhuza Afurika

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *