Kisangani: General Tshiwewe yasanze imiti yose yohererejwe abasirikare itarabagezeho

Umugaba Mukuru w’ingabo za Repubulika ya demukarasi ya Congo, Lt Gen. Christian Tshiwewe, yateguje abasirikare bibye amafaranga y’imiti ya bagenzi babo ko bazafungwa.

Tshiwewe ubwo yasuraga abasirikare bari mu kigo cya Kisangani mu cyumweru gishize, yababwiye ko buri kwezi asinya ko hoherejwe amafaranga yifashishwa mu kugura ibintu bitandukanye birimo n’imiti.

Uyu musirikare wavugaga mu ijwi rirenga, yagaragaje ko ababajwe no gusanga aba basirikare nta miti bafite, kandi yarohereje imiti yo kuyigura. Ati: “Njyewe nsohora amafaranga yo gukoresha byinshi birimo imiti. Ariko ngeze muri Bauma, nta miti yahageze. Amafaranga ntabwo agera aho yoherezwa. Muzafungwa.”

Mu bindi bibazo Tshiwewe avuga mu ngabo ayobora harimo ubugambanyi, aho bashyira ku karubanda amakuru y’ibanga yerekeye ku mutekano, bikaba byabangamira gahunda Leta ifite ku rugamba rwayo n’abo bahanganye.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *