Umunyabigwi mu mutekano w’akarere k’ibiyaga bigari, General James Kabarebe yahishuye ukuri yabwiwe n’umuzungu mu gihe yari akiri Umugaba Mukuru w’ingabo za Repubulika ya demukarasi ya Congo.
Gen. Kabarebe yavuze ko ubwo abasirikare ba RPA-Inkotanyi bari bamaze kubohora u Rwanda, bacyuye impunzi miliyoni eshatu zari zarahungiye mu burasirazuba bwa RDC kugira ngo zifatanye n’abandi kubaka igihugu.
Yagize ati: “1996 hafashwe icyemezo cyo gucyura Abanyarwanda, izi mpunzi zose zari hakurya. UN iranze, UNHCR, kubera igabura. Iyo abantu bahunze, beneficiaries ntibagira ingano. Buriya hari imiryango yifuza ko abantu bahunga kugira ngo indege zabo zibone akazi, ibyo gusapulayinga, abacuruza fuel y’indege babone akazi, abagurisha za biscuits zizajya gutangwa mu mpunzi, aba patte jaune, umwanda wose, bashyire impunzi.”
Yakomeje agira ati: “Nkanswe noneho impunzi miliyoni 3 zari hakurya aha ngaha! Twahagararaga ku musozi wa Rubavu, kubera impunzi, ukabona indege zigwa kuri Goma zarutaga izigwa ku kibuga cya Gatwich mu Bwongereza mu isaha imwe. Iyo ni business ikomeye cyane, itoroshye.”
Ukuri yabwiwe n’Umubiligi
Gen. Kabarebe yavuze ko ubwo yayoboraga ingabo za RDC yaganiriye n’uwari uyoboye ingabo z’u Bubiligi zabaga muri iki gihugu, amubwiza ukuri ko imiryango mpuzamahanga itifuza ko u Rwanda rucyura impunzi, kuko izungukiramo.
Ati: “Njyewe nyobora ingabo za Congo, Chef d’Etat Major w’Ababiligi yaraje turaganira, turaganiraaa…mubwira amateka y’u Rwanda yose. Aravuga ati ‘Ntabwo nari mbizi. Njyewe ndi umusirikare, sindi umunyapolitiki. Ariko reka nkubwize ukuri in the context y’u Rwanda rwanyu’.”
Uyu Mubiligi ngo yamubwiye ati: “Muri muri Congo, mwarwanye intambara, musenya inkambi. Mwibaza ko hari umuryango mpuzamahanga n’umwe uzigera ubashimira ko mwacyuye Abanyarwanda, mugasenya inkambi? Never! Ibyo ngibyo mubimenye, muzabipfa n’amahanga akomeye, muzabipfa n’imiryango ikomeye.”
Ku mpamvu yatumye abwira Kabarebe aya magambo, ngo uyu Mubiligi yakomeje agira ati: “Kubera ko interets zabo mwarazangirije kuko ni business. Rero mwebwe Abanyarwanda nimutirwanaho ngo mukemure ibibazo byanyu, mutibaza ngo twebwe hari icyo tuzabamarira. Ndakubwiza ukuri, mwebwe mugira ethnicities ebyiri; Abahutu, Abatutsi.”
Uyu Mubiligi yamubwiye icyifuzo abazungu bafite atya: “Twebwe Abazungu icyifuzo cyacu ni uko haba imvururu zituma Abahutu bahunga kuko bo bahunze, ni benshi cyane. Kandi iyo ari benshi biradufasha kugabura, gutanga imfashanyo, business ikiyongera. Naho mwebwe Abatutsi muhunze nta we ubitaho, nta n’uwabaha agaciro kuko nta business value mufite, muri bakeya. Ni cyo dupfana namwe, nta kindi. Nkubwiye ukuri, genda ugutekerezeho, mukemure ibibazo byanyu, naho twebwe Abazungu ntacyo tuzabamarira.”
Uyu Mubiligi yasobanuriye Gen. Kabarebe uburyo imfashanyo imiryango mpuzamahanga zahaga impunzi nta kinini cyari kuzimarira, kuko ngo zari gutuma zumva ko kuguma mu nkambi ntacyo byari bizitwaye, kandi zakabaye zitaha, zikajya kubaka igihgu zikomokamo.


