Muraho neza,amazina sindibuyatangaze ku bw’umutekano wanjye.Numvise nifuza gusangiza abakunzi b’itangazamakuru ubuzima ndimo kunyuramo aho ntuye mu gihugu cya Canada dore ko hari n’urubyiruko rwinshi rushobora kwishora mu byo nishoyemo ari nazo ngaruka ndimo guhura nazo.
Inkuru yanjye reka nyitangirire mu gihe nahagarikaga amasomo ubwo nari ngeze mu cyiciro rusnge cy’amashuri yisumbuye(Tronc Commun).Ubwo namaraga gukora ikizamini cya Leta aho nigaga amanita yarasohotse nsanga natsinzwe.
Mu rugo bamwiye ko njya kwiga ku kigo twari duturanye, nkajya niga ntaha ariko ndabyanga nsaba ko banjyana mu kigo cyiza nkabayo ariko papa arabyanga bitewe n’uko imico yanjye yayikemangaga.Byasabye ko mbasaba igishoro ngo nicururize imyenda mu biryogo I Nyamirambo barayampa ndatangira.
Kubera ko nakundaga gusa neza, yewe no kwishuri bari barampimbye akazina ntaribuvuge kajyanye n’uko nahoraga nkeye no kurusha bamwe mu barium.Ariko nabikomoraga kuri mukuru wanjye wari umuhanzi.
Natangiye ubucuruzi, bitangira kugenda, ariko nkabivangamo no gukunda abagore kuko banyuraga imbere baje kugura imyenda aho nacururizaga dore ko nabo bankundaga bitewe n’akarimi keza nagiraga ikindi kandi no mu gihagararo nsa neza.
Umunsi umwe naje kubona umugore uje kungurira imyenda ambwira ko hari umugore w’inshuti yanjye umundangiye.Yansabye nimero tukajya tuvugana akajya ambwira ko yankunze cyane ndetse akanyuzamo nkabona anyoherereje amafaranga agera mu bihumbi 100 frw ngo nongere igishoro.
Umunsi umwe yansabye kumusura aho yambwiye atuye, njyayo nsanga aba mu nzu icumbikwamo by’igihe gito(Appartement). Naricaye turaganira ambwira ko aba muri Canada ariko akaba yaraje mu biruhuko.
Twarishimanye turasangira kuko nanjye nari umunyabirori birangira duhuje urugwiro ndamuryohereza aranyishimira ndetse iryo joro ndamuraza.Mu byo namukoreye byamushimishije harimo no kumurigata mu gitsina kuko yambwiye ko abikunda cyane.
Uretse nibyo yambwiye ko nitwaye neza no mu mibonano,kuko ngo yaherukaga kumena amavangingo mbere y’imyaka ibiri uhereye igihe twari twabonaniye.Yambonyemo ubunararibonye dukomeza gucudika kugeza ubwo dupanze ko tujyana muri Canada tukabana.
Ntibyatinze twagiye gusezerana mu mategeko byihuse, anshakira ibyangombwa mu mezi atandatu gusa byari birangiye aragenda hashize umwaka umwe musangayo tubana nk’umugabo n’umugore.Amezi atatu ya mbere twari tumaranye byari byifashe neza ariko hashize umwaka ibintu byatangiye guhinduka nyuma y’uko ntangiye kunanirwa mu mibonano.
Bitewe n’uko nta kandi kazi nagiraga, wasangaga buri mwanya ashaka imibonano no kumurigata mu gitsina, naje gusa n’unanirwa imbaraga zitangira kugabanuka, atangira kujya ankyurira ambwira ko icyo yanzaniye nta gishoboye akantuka ibitutsi nyandagazi kugeza n’uko ankubita inshyi.
Naratuje akajya ankora ibyo ashaka kuko ibyangombwa byanjye yabifatiriye, gusa nyuma naje kumenya ko buri mwaka aza mu biruhuko agacudika n’umusore yasubira muri Canada bagakomezanya kuri Telefoni mu rwego rwo kugirango atigunga dore ko muri ibi bihugu habamo irungu.Gusa iyo agarutse undi mwaka wawundi bari bacuditse amwigizayo agafata undi.
Itandukaniro hagati yanjye n’abo bakundanaga buri mwaka, n’uko njye yantwaye nk’umugabo we.Kugeza ubu rero icyo nashakaga kubabwira n’uko njye narambiwe mu minsi ishize nkigendera nyuma y’uko namwibye ibyangomwa ngo nkomeze gushakisha ubuzima.
Gusa icyo nibaza cyanyobeye, ese nzashake ticket nigarukire nsabe gatanya nishakire umukobwa twakundanaga nahemukiye dore ko we ngo akinkunda? cyangwa nsubire aho narindi nishakemo imbaraga uko nshoboye dore ko mu busanzwe usibye kungira imbata y’imibonano nari mbayeho neza.


