Ibyabaye kuri FDLR ubwo yafataga agace k’u Rwanda

Amateka agaragaza ko umutwe witwaje intwaro wa FDLR ucyitwa ALiR (Armée pour la Libération du Rwanda) wigeze gufata by’akanya gato agace k’u Rwanda kari mu kiyaga cya Kivu kazwi nka Iwawa.

Umujyanama wihariye wa Perezida Paul Kagame mu by’umutekano, General James Kabarebe, avuga ko byabaye mu mwaka w’1996 ubwo uyu mutwe witwaje intwaro wari muri ‘Opération Insecticide’ yari igamije kwica Abatutsi bari bararokotse jenoside.

Gen. Kabarebe ati: “Ubwo bari Mugunga, Mobutu arabaha imbunda, Abafaransa barabigisha, bakora infiltration hano ku Gisenyi. Bajya kuri Iwawa, akarwa ka Iwawa baragafata tutabizi kugira ngo abe ari ko bazakoresha binjira muri Nyamyumba, bagashyiraho batayo yabo bitaga Kagoma.”

Icyo gihe ngo ALiR yari ifite gahunda yo kwica ihereye ku Gisenyi, ikamanuka za Rusizi, ikerekeza mu burasirazuba kugeza ku Kagera. Gusa ngo Perezida Kagame yamenye ayo makuru, yohereza abasirikare kuri Iwawa bari bayobowe na Colonel Hodari, bica batayo yose yari yahafashe.

Gen. Kabarebe ati: “Ni nabwo ayo makuru yazaga, His Excellency arabimenya. Bariya bari baje bitwaga ngo ni Kagoma, apanga operation, RPA iragenda irayirasa, sinzi ko hari uwacitse ku icumu.”

FDLR iracyakorera mu burasirazuba bwa RDC, cyane cyane mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, teritwari ya Rutshuru. Gen. Kabarebe avuga ko keretse kugaba ibiteroshuma, nta kindi ishobora gukora ku Rwanda, gusa ngo igihangayikishije cyane ni ingengabitekerezo ya jenoside abayigize bafite.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *