Abatuye mu karere ka Karongi, kamwe mu turere twibasiwe n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu ntangiriro za Gicurasi 2023, bavuga amazi aturuka ku bisenge by’inyubako za Leta zubatswe ruguru y’ingo zabo, abasenyera mu gihe cy’imvura.
Nyiramporayonzi Rosa yabwiye ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru ko amazi y’imvura aturuka ku nyubako z’urwungwe rw’amashuri rwa Gishyita, atemba yerekeza aho atuye, akaba yarangije inzu atuyemo we n’umuryango we, iri bugufi y’iri shuri.
Ati: “Dufite ikibazo cy’amazi aturuka ku murenge no ku mashuri, araza akaruhukira mu rugo iwanjye, kuko nta kintu na mba cyo kuyafata bayahaye,ni menshi nukuri dore ibikuku byayo bimanukira hejuru y’inzu y’iwanjye.”
Undi muturage yagize ati: “Nibafate amazi yabo, bayayobore, bayahe ibyo kuyafata kuko iyo imvura yaguye, hano umara icyumweru itakwibeshya ngo wambare inkweto.”
Gusa bamwe mu bakozi bo muri izi nyubako zivugwaho iki kibazo, bavuga ko bigoye gufata amazi kubera uburyo izi nyubako zagiye zubakwamo, bakavuga ko bagiye gushaka abaterankunga babafasha gushyiraho uburyo bwo gufata amazi.
Umwe ati: “Hari igihe uba usanga bigoye kuba haboneka ikigega gifata amazi kuri buri nyubako, niba ari amashuri, ariko mu buryo bwo gukemura iki kibazo tugiye gushaka abaterankunga, kuko ni ibintu biba bihenze.”
Ku bijyanye no kuba Leta yajya ifata aya mazi ava ku nyubako zayo akareka gusenyera abaturage, Umuyobozi wungirije w’akarere ka Karongi ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Niragire Theophile, akaba atangaza ko kuba badafata amazi aturuka kuri izi nyubako bidaterwa n’ubushobozi buke, ahubwo ngo akarere karacyakora ibarura ry’inyubako zigomba gushyirwaho uburyo bwo gufata amazi.
Ati: “Turacyakora ibarura ry’inyubako zose ziri mu karere n’abo twavuga ko barebwa na zo. Icyo turi gukora ni ukubabwira bakagenda bareba aho bakwiye gushyira uburyo bwo gufata amazi, kuko hari n’aho usanga ubu buryo buhenze kurusha inyubako bwashyirwaho. Rero, turacyakora igenzura ngo turebe,kuko hari n’inyubako zishobora kujya zikurwaho.”
Gufata amazi ava ku bisenge by’inyubako agashyirwa mu bigega cg akayoborwa mu byobo byabugenewe, ni imwe muri gahunda za Leta yashyizeho mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’isuri ndetse n’imyuzure bitembana ibikorwaremezo mu gihe cy’imvura nyinshi.
Yanditswe na Byungura Cesar


