Mu byerekeye urukundo, abenshi mu basore batemererwa urukundo ibi twita indobo, nyamara ahanini biterwa n’ukuntu baba bitwaye.Abasore bashaka kwigarurira imitima y’abakobwa cyangwa abagore bifuza gukundana nabo , ni byiza ko mwakurikiza zimwe muri izi nama zikurikira.
1.Kwimenya wowe ubwawe no kwigirira icyizere
Musore wowe niba ushaka kwigarurira umutima w’inkumi, gerageza umenye ibibi byawe n’ibyiza, ku buryo ushobora kugaragaza amarangamutima ariko unayacunga neza.Ugomba kandi gushyira imbere ibyiza kuruta ibibi.Ikindi kandi ni byiza kumva ko ushoboye kandi ushobotse.
2.Kugaragaza akanyamuneza ku maso
Abakobwa n’abagore bakunda umusore cyangwa umugabo ucyeye ku maso, ukaba unyuzamo ugaseka ari nako utavuga amagambo menshi ariko muri macye uvuga ukanyuzamo n’urwenya.
3.Kuba inshuti ye mbere yo kuvuga ikikugenza
Ntabwo ari byiza ko umusore ahura n’umukobwa ako kanya agahita amubwira ko yamukunze, ni byiza ku banza ukitonda ukarikocora mu gihe gikwiye.
4.Gutanga amakuru ku byo urimo no kubuzima bwawe
Ni byiza ko uwo wifuza ko akubera umukunzi akumenya ,iyo utangiye umwibwira nawe yisanga yakubwiye ibye byose kandi ibyo bitangira kugenda bibakurura ,mukazisanga urukundo rugurumana hagati yanyu.Ikindi kandi arushaho kumva ko uri umunyakuri muri byose.
5 .Gutanga umwanya igihe biri ngombwa
Niba wifuza ko umukobwa yisanga yakwimariyemo, ni byiza ko umubonera umwanya mu gihe agukeneye ikindi kandi mu gihe ufite ubushobozi ni byiza no kumusaba ko mwajya gusangira.Igihe cyose rero ubonye ko atangiye kuzamo neza ni byiza kumubwira ijambo nyamukuru.


