Ingabo za EAC zirarara zimenye niba ziva muri RDC cyangwa zikagumayo

Ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) muri Repubulika ya demukarasi ya Congo zirarara zimenye niba zizava muri iki gihugu cyangwa se niba zikigumamo.

Nyuma y’aho Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, atishimiye umusaruro zatanze mu butumwa zahawe na EAC, muri Werurwe 2023 yanze kuzongeza manda y’amezi 6, aziha amezi atatu y’inyongezo.

Tshisekedi, nk’uko yabivugiye mu nama idasanzwe y’umuryango wa Afurika y’amajyepfo (SADC) no mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru i Lilongwe muri Malawi tariki ya 9 Gicurasi 2023, yavuze ko ingabo za EAC nizidakora akazi kazijyanye, zikareka kwifatanya n’umutwe witwaje intwaro wa M23 zizataha muri Kamena 2023.

Perezida wa RDC ubwo yari mu ruzinduko mu Bushinwa, tariki ya 25 Gicurasi, yabwiye Abanyekongo babayo ko ingabo za EAC zikomeje gukorana na M23, keretse iz’u Burundi gusa ngo “zakumiriye abaterabwoba ba M23 ubwo batangiraga kwishyuza imisoro mu buryo butemewe n’amategeko.”

Ijambo Tshisekedi yavugiye mu Bushinwa ryagaragaje ko agihagaze ku gitekerezo cyo kwirukana ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bwa EAC muri Kamena nk’uko yabiteguje.

Ingabo za EAC zirarara zimenye ahazaza hazo muri RDC

Igihe Tshisekedi yahaye ingabo za EAC kirarangira kuri uyu wa 31 Gicurasi 2023. Ni muri urwo rwego, abagaba bakuru b’ingabo z’ibihugu byo muri uyu muryango n’abababahagarariye bahuriye i Bujumbura mu Burundi tariki ya 29.

Inama y’abagaba bakuru yabaye mu gihe i Bujumbura haberaga n’indi ya ba Minisitiri b’ingabo n’ababahagarariye, zose zikaba zarasuzumiwemo ibyo ingabo za EAC zimaze kugeraho, ibyo zitagezeho ndetse n’ahazaza hazo muri RDC.

Izi nama zirakurikirwa n’iy’abakuru b’ibihugu na yo ibera i Bujumbura kuri uyu wa 31 Gicurasi, nk’uko byatangajwe n’ibiro by’Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Dr Peter Mathuki uyu munsi.

Byitezwe ko abakuru b’ibihugu n’ababahagarariye baraganira ku myanzuro yafatiwe mu nama y’abagaba bakuru na ba Minisitiri b’ingabo, bumve icyifuzo cya guverinoma ya RDC, ari na cyo kirashingirwaho mu kugena ahazaza h’ingabo za EAC mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Ingabo za EAC ziri muri RDC kuva mu mwaka ushize. Hashingiwe ku myanzuro yafashwe n’abakuru b’ibihugu bateraniye i Nairobi muri Kenya tariki ya 21 Mata 2022.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *