Umuyobozi w’Inkeragutabara mu ntara y’Amajyaruguru, Major General (Rtd) Murokore Eric, yateguje abaturage bo mu karere ka Musanze bavugwaho gukubita abayobozi babo ko nibabikomeza, imvura y’amahindu izabanyagira.
Mu kibaya cya Gatare gihuza akagari ka Kibirizi mu murenge wa Gacaca n’aka Cyabararika muri Muhoza hamaze iminsi havugwa abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bivugwa ko ari ‘Zahabu’, mu buryo butemewe n’amategeko.
Abaturage basobanuye ko iyo hari umuntu abakorera muri iki kirombe babonye, yaba umuyobozi cyangwa undi batazi, bavuza induru bagira bati “Imvura iraguye!” mu rwego rwo kumenyeshanya ko haje ushobora kubangamira inyungu zabo, bakiruka cyangwa bakitegura kumurwanya.
Ba nyir’amasambu yagizwe ikirombe bamenyesheje itangazamakuru ko bagerageje gukumira aba bantu biganjemo insoresore, aho kuvamo bakabakubita, kandi ngo n’abayobozi ntibabavugaho, cyane ko n’Umukuru w’umudugudu wa Gatare aherutse kuhakubitirwa.
Tariki ya 27 Gicurasi 2023 habaye umuganda wo gusiba ibyobo bicukurwamo aya mabuye. Ni igikorwa cyitabiriye n’abo mu nzego zirimo iz’umutekano nka Maj. Gen. Murokore, Brig. Gen. Muhizi Pascal uyobora ingabo muri iyi ntara n’umuyobozi wa Polisi muri iyi ntara, CSP Francis Muheto.
Mu nama yakurikiye uyu muganda, Gen. Murokore yabwiye abaturage bari bateraniye muri iki kibaya ati: “Twabwiwe ko musigaye mukubita n’abayobozi b’ubutugari. Ngo mwarabakubise, mwabahinduye kiboko, umuyobozi w’umudugudu iyo aje, atega ikibuno mugakubita, agataha afasheho. Icyo ni icyaha gikomeye, ntimuzabyongere, ibyo ntabwo biba mu Rwanda.”
Gen. Murokore yamenyesheje abakora ubu bucukuzi ko imvura bavuga, bakomeje uru rugomo yabanyagira kandi ngo yaba ari amahindu. Ati: “Ngo Imvura iraguye? Yari yagwa se? Muravuga itaragwa. Umunsi yaguye izabanyagira. Amahindu murayazi? Izagwa ibe amahindu. Umunsi yabanyagiye muzatitira! Kandi ntabwo dushaka ko mutitira.”
Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko butazi niba iki kirombe gifite nyiracyo. Nyuma y’aho gisibwe, hohereje abo mu nzego z’umutekano kugira ngo bakumire abagicukura.


