Hakomeje kwibazwa icyo Carlos Alos Ferrer umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi apfa na rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sport Leandre Esomba Onana , nyuma y’uko yumvikanye avuga ko uyu mukinnyi yasabwe gukinira Amavubi ariko akinangira.
Ibi bishingirwa ku nkuru yakomeje icaracara kuri uyu wa Kabiri taliki 30, ivuga ko umutoza Carlos yatangaje ko Onana yanze gukinira ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, ariko nyiri ubwite akaza kubitera utwatsi avuga ko hari ibyabuze kugirango yemere gukina.
Bimwe muri ibyo yagarutseho, yavuze ko yasabye miliyoni 80 ariko ntiyazihabwa,bituma nawe akomera ku cyemezo cye cyo kudakinira u Rwanda mu gihe atabonye ibyo agomba.Uyu musore ukomoka mu gihugu cya Cameron akimara kuvuguruza aya makuru yatangajwe n’umutoza kuri kimwe mu bitangazamakuru , hakomeje kwibazwa icyo baba bapfa dore ko ngo nta hantu na henshi bajya bapfa guhurira ngo wenda umwe arishisha undi.
Mu ntangiro za Gicurasi uyu mwaka, nibwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA na Minisiteri ya Siporo bagiranye ibiganiro n’uyu munya-Cameroun ukinira Rayon Sports, bigamije ko yahabwa ubwenegihugu ariko ntibyahise bikunda kugeza ubwo Nizeyimana Olivier yeguraga.
Mu byo FERWAFA yemereraga Onana ni Miliyoni 40, kugirango yemere gukinira u Rwanda ariko ngo abitera utwatsi, gusa we yasabaga ko agomba guhabwa amafaranga atubutse agaragaza ko acyeneye kubanza gufasha umuryango we yasize.




