Mwangachuchu w’imyaka 70 ararembye

Edouard Mwangachuchu watawe muri yombi kuva ku ya 1 Werurwe ashinjwa ubutasi hamwe no gukorana na M23, ararembye.

Mu gihe abakurikiranira hafi dosiye “Mwangachuchu” bavuga ko bishobora kurangira akatiwe igifungo cya burundu, abamwunganira mu by’ amategeko bakomeje gusaba ko yarekurwa by’agateganyo kubera impamvu z’ubuzima.

Mwangachuchu avuga ko afite ubu indwara y’umutima imuteza ububabare bukabije ndetse akaba anafite ubumuga bw’umubiri, yagaragaye mu rukiko agendera ku mbago, kuko byari bimugoye guhagarara umwanya muremure.

Akurikiranyweho ibikorwa byo kugira uruhare mu mutwe w’inyeshyamba, ubutasi no gutunga intwaro n’amasasu mu buryo butemewe, uyu mudepite muri teritwari Masisi yanze kwemera ibyo aregwa byose.

Yerekanye inyandiko, avuga ko yemerewe gutungwa intwaro y’intambara n’amasasu n’uwahoze ari Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Muyej Mangez, muri Leta yari iyobowe na Perezida Joseph Kabila.

Umushinjacyaha ufite mu maboko ye iyi dosiye “Mwangachuchu” avuga ko inyandiko y’uregwa idafite agaciro ahubwo ngo Perezida wa Repubulika ni we wenyine ufite ububasha bwo gutanga uburenganzira bwo gutunga imbunda.

Kuba rero itegeko rimeze rityo, niyo mpamvu urukiko rwategste ko uwahoze ari Minisitiri ushinzwe umutekano, Muyej Mangez agaragara ndetse akanatanga ibisobanuro.

Ababuranyi barasaba kandi ko abayobozi ba Kivu y’Amajyaruguru bitaba urukiko kugira ngo basobanure impamvu Mwangachuchu ahabwe abapolisi benshi bamurinda.

Iburanisha ritaha riteganijwe ku ya 6 Kamena 2023, mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare ruherereye i Ndolo mu murwa mukuru wa Kinshasa aho Depite Mwangachuchu afungiye muri Gereza ya Ndolo ifungiyemo abanyarwanda benshi n’abandi b’Abanyekongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Yanditswe na Gaston Rwaka

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *