Umuyobozi w’ingabo za Uganda ziri mu butumwa bw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba muri Repubulika ya demukarasi ya Congo, teritwari ya Rutshuru, yatangaje ko nta ruhande na rumwe mu zihanganye bazigera babogamiraho.
Uyu musirikare, Colonel Michael Walaka Hyeroba, yabwiye Abanya-Rutshuru bahuriye mu nama kuri uyu wa 5 Kamena 2023 ko ahubwo icyo ingabo zabo zizakomeza gushyigikira ni uko habaho ibganiro by’amahoro hagati ya M23, Leta ya RDC n’indi mitwe yitwaje intwaro.
Iyi nama yabereye ku rusengero rw’Ababatiza (CBCA) ahitwa Baturande muri Rutshuru, ihuza Col. Walaka, abayobozi mu nzego z’ibanze, abanyamadini n’abagize itsinda rishinzwe kugenzura umutekano mu bice izi ngabo zikoreramo, hagamijwe kunoza imikoranire.
Baganiriye ku buryo afatanyabikorwa bose bagira uruhare mu kugera ku mahoro, basobanurirwa inshingano z’ingabo ziri mu butumwa bwa EAC n’intego zifitiye ibice byose zigenzura.
Col. Walaka atangaje ko ingabo ayoboye nta ruhande zibogamiraho nyuma y’aho ubutegetsi bwa RDC bukomeje kuvuga ko, keretse ingabo z’u Burundi, izindi zose (iza Kenya, Uganda na Sudani y’Epfo) zikorana na M23.


