Byemejwe ko Kabuga atazongera kuburana

Urukiko rw’Umuryango w’Abibumbye, IRMCT, rwanzuye ko Kabuga Félicien ukurikiranweho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 atazarusubiramo ngo aburanishwe kuko atabifiye ubushobozi bw’umubiri.

Uru rukiko ku rubuga rwarwo rwagize ruti: “Urukiko rwasanze Bwana Kabuga atagishoboye kwitabira urubanza rwe.” Kandi ngo nta cyizere cy’uko yazongera gutora agatege mu gihe kizaza.

Abacamanza b’uru rukiko basobanura ko batavuga ko urubanza rwa Kabuga ruhagaze, ahubwo ngo bari gushaka byihuse ubundi buryo busa n’urubanza, ariko ngo hari “ugushoboka ko kutamuhamya icyaha”.

Kabuga wari umaze imyaka myinshi ashakishwa yafatiwe mu Bufaransa muri Gicurasi 2020. Urubanza rwe rwahagaze mu minsi ishize nyuma y’aho raporo y’abaganga igaragaje ko afite uburwayi bwo kwibagirwa.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *