Data ni umwanzi w’igihugu ariko u Rwanda rurankunda_ Umuhungu wa Gen Omega wa FDLR

Mukiza Willy Maurice, umuhungu wa Gen Ntawunguka Pacifique ‘Omega’ uyobora Igisirikare cy’umutwe wa FDLR, yongeye kugaruka ku buryo umuryango we ubayeho neza mu Rwanda nyamara se umubyara ari we uyoboye abagambiriye kuruhungabanyiriza umutekano.

Mukiza ni umwe mu rubyiruko 1000 ku wa Gatanu tariki ya 09 Kamena rwitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Urubyiruko rwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 gifite insanganyamatsiko igira iti “Igihango cy’Urungano”.

Ni igikorwa cyabereye mu karere ka Nyaruguru.

Mukiza mu buhamya yatangiye imbere y’abarimo Madamu Jeannette Kagame, yagarutse ku buryo umuryango we ukomeje kugerwaho n’ibyiza u Rwanda rukomeje kugerwaho nyamara se ari mu bagambiriye kurugirira nabi.

Ati: “Mu ntangiriro mama yaduhishe ukuri, kubera ko twari tukiri bato cyane bo kubyihanganira. Namenye ukuri [k’uko se aba muri FDLR] ubwo nigaga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri abanza mu karere ka Ngororero.”

Uyu musore kwihangana byananiye yakomeje agira ati: “Hari ubwo nangaga kujya ku ishuri kubera ko muri kariya gace ari ho ababyeyi banjye bakomoka, abaturanyi bacu bari banzi kandi nashakaga kwihisha. Gusa ariko iyo najyaga ku ishuri nta kibazo na kimwe nigeraga ngira.”

Mukiza avuga ko akiri umunyeshuri yabaga uwa mbere mu bizamini byose, gusa yashingira ku byo yakomoye ku babyeyi be akumva ko ntacyo bizamumarira amateka y’ivangura ryazanwe n’ubutegetsi bwa mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Avuga kandi ko iri vangura yumvaga rizamugiraho ingaruka, gusa ntiyigera ahura na zo.

Ati: “Natinze neza ibizamini bya Leta. Bagenzi banjye twari twatsindanye bahawe ibihembo bitandukanye birimo na za mudasobwa, gusa njye sinigera mpembwa. Natekereje ko bansimbutse kubera ya mateka.”

Mukiza avuga ko ibyari byamubayeho umunsi umwe yaje kubiganiriza nyina umubyara, undi amusaba kuzabibuganaho n’abarimu be.

Nyina umubyara kandi ngo yamubwiye ko kugira ngo azabashe kwiga Kaminuza ari ngombwa kwiga ashyizeho umwete, kuko umuryango nta bushobozi wari ufite bwo kumurihira Kaminuza yigenga.

Ku bwe ngo yabwiraga nyina ko Leta idashobora kumwishyurira ishuri kubera ibikorwa bibi bya se, gusa nyuma yo gutsinda ikizamini cya Leta ahabwa buruse yo kujya kwiga muri Koleji y’Ubumenyi n’ikoranabuhanga (CST).

Ku bwa Mukiza, “kuva icyo gihe nasobanukiwe ko Guverinoma idahora abana amakosa ya ba se. Nasobanukiwe ko igihugu gifite ubumwe. Yaba njye cyangwa abavandimwe banjye nta wigeze agirira ikibazo muri iki gihugu.”

Mukiza avuga ko kuri ubu yaba we ndetse n’umuryango we bahisemo kwitandukanya na Gen Omega, bahitamo gutanga umusanzu mu kubaka igihugu.

Yavuze kandi ko ababazwa cyane no kumva hari urubyiruko rujya mu mitwe yitwaje intwaro ihambiriye guhungabanya umutekano w’igihugu, ashimangira ko adashobora kwicara ngo arebere.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *