Umugore witwa Desderia Mbwelwa ufite imyaka 57, yahamijwe n’urukiko rwo mu karere ka Iringa icyaha cyo gusambanya umwana w’umuhungu ufite imyaka umunani akanamwanduza indwara zanduriria mu mibonano mpuzabitsina ahanishwa gufungwa imyaka 29 muri gereza.
Ikinyamakuru Mwananchi cyanditse ko uyu Mbwelwa yasanze uwo mwana w’umuhungu aragiye inka amubaza bagenzi be aho bari maze uwo mwana amubwira ko badahari, uwo mugore yahise afata uwo mwana ku ngufu abikorera mu giti cyari hafi aho.
Ubwo umucamanza yasomaga Said Mkasiwa, yasomaga imikirize y’urubanza yavuze ko mu ipimo byo kwa muganga byerekanye ko uwo mwana bamusanganye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina biturutse ku bipimo by’inkari z’uyu mwana wasambanyijwe.
Umunyamategeko Frank Mwela wunganira Mbwelwa yavuze ko azajurira kuko ngo umukiriya we ntaho bigaragara ko afite izo ndwara zagaragajwe n’ubushinjacyaha.
Ati: “Umukiriya wanjye nta ndwara afite kuko ni igihamya ni uko umugabo we ari muzima bityo ubwo buhamya nabwo buracyenewe.”
Bagabo John


