Abasenateri mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda batangiye urugendo mu midugudu y’icyitegerezo n’isanzwe yose hamwe 60 yatujwemo abaturage hirya no hino mu gihugu, aho baraba bagenzura ibibazo bibugarije birimo imibereho mibi.
Sena imaze igihe kirekire igaragaza ko ihangayikishijwe n’ibibazo bivugwa muri iyi midugudu, ndetse mu ntangiriro z’umwaka ushize byari byarateganyijwe ko abagize komisiyo yayo idasanzwe bagombaga gutangira kuyisura, bakabikoraho icukumbura.
Hari muri Mutarama 2022, Senateri Mureshyankwano uyobora iyi komisiyo agira ati: “N’ubwo gahunda ya Leta y’u Rwanda yo gutuza abaturage mu midugudu yafashije mu kwihutisha iterambere no kuzamura imibereho y’abayitujwemo muri rusange, imwe mu midugudu igaragaramo ibibazo.”
Mureshyankwano yakomeje asobanura ibi bibazo, ati “Birimo ibijyanye n’inyubako zangirika vuba, umwanda, abaturage badafata inzu neza n’ibindi, ari na yo mpamvu Sena yashyizeho iyi komisiyo kugira ngo ibicukumbure, aho bikenewe gukosorwa bikorwe hakiri kare.”
Perezida Paul Kagame na we yabonye ko iyi midugudu irimo ibibazo ubwo yanyuraga ku w’icyitegererezo wa Rugabano, mu ruzinduko yagiriraga mu karere ka Karongi tariki ya 28 Kanama 2022. Icyo gihe yavuze ko abawutuyemo babayemo mu bukene kandi atari ko bikwiye kumera, asaba abayobozi kugera kuri Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu kugikemura vuba, anabasezeranya kuzajya kwigenzurira niba cyarakemutse.
Perezida Kagame yagize ati: “Nabonye abantu bari muri uwo mudugudu, ijisho ryambwiye ko hari ikintu kibuze. Ukuntu nabonye bameze ntabwo ari ko bakwiriye kuba bameze. Hagaragaramo ubukene ariko ubukene bugaragara no mu myifatire. Nabonye hatari isuku. Ntabwo nifuza kubona Abanyarwanda bameze kuriya.”
Umukuru w’Igihugu yakomeje ati: “Ndashaka kubona Abanyarwanda mugerageza gufasha bateye imbere, na bo bakiteza imbere. Mukwiye kubigiramo uruhare, kubahwitura kugira ngo babigiremo uruhare. Bakwiye kuba bakeye, bafite isuku, bafite ibibatunga.”
Uruzinduko rw’abasenateri
Sena, mu itangazo yageneye abanyamakurukuri uyu wa 13 Kamena 2023, yatangaje ko uru ruzinduko rurakorwa uyu munsi, kuri uyu wa 14 no ku wa 19 Kamena.
Isobanura ko abasenateri bigabanyijemo amatsinda agomba gusura imidugudu 60 irimo iy’icyitegererezo n’isanzwe, ebyiri muri buri karere k’igihugu. Iti: “Bagiye kureba imiterere n’imicungire y’imidudugudu y’icyitegererezo n’isanzwe Leta yatujemo abaturage banyuranye.”
Uretse gusura aba baturage, sena isobanura ko abasenateri baraba banaganira n’abayituyemo, babasobanurire aho bageze biteza imbere.


