Dr Habineza abona ibihugu bikize bikwiye guha agahenge ibidukikije

Dr Frank Habineza avuga ko abantu bo mu bihugu bikize bafite igihwama cyinshi yo gukira, bityo ko bakeneye kukigabanya mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.

Mu kiganiro na Bwiza.com, Dr Frank Habineza, avuga ko abantu bo mu bihugu byo mu burengerazuba bw’Isi birimo iby’i Burayi na Amerika bakwiye kugabanya ingano y’ibyo bakenera byaba ibiribwa ndetse n’ibindi bikoresho bitandukanye mu rwego rwo gufasha isi kongera kwiyubaka.

Ati: “Abantu bo mu bihugu byo muri West; ni ukuvuga ibya Burayi na Amerika n’ahandi, bafite apeti nini cyane, iyo apeti yabo akaba ari yo itera kwangiza. Kuko ibintu byose baba babishaka muri Quantité nini. Ari izo mbaho bakenera nyinshi bagatema amashyamba kandi iwabo ntayo bafite, baza gutema ayo muri Afurika,ari izo nyama barya nyinshi, n’ibindi bikoresho byinshi bakenera byinshi kandi biva muri Afurika, ibindi muri Aziya cyangwa muri Amerika y’Epfo.”

Kubera iyo mpamvu, ngo Habineza abona abantu bo mu bihugu byateye imbere bari bakwiye kuba bahagaritse ibyo gukomeza gushaka gukira kugirango na Afurika ibanze igere aho bageze mu rwego kubungabunga ibidukikije no gusaranganya amahirwe yo kubyaza umusaruro ubutunzi buri ku isi.

Dr Frank Habineza ati: “Kuri bo, navuga ngo bagabanye gutera imbere kuko n’ubundi bo bateye imbere. Bagabanye gushaka gutera imbere cyane, kuko nibashaka gukomeza gutera imbere cyane, barangiza n’ibisigaye byose noneho ingaruka zo kwangiza ibidukikije nabo zizabagereho. Bo bakeneye gusubira inyuma kugira ngo Isi ibeho, noneho natwe dukeneye kuzamuka ariko tutangiza.”

Muri iyi minsi mu bice bitandukanye by’isi hagenda hagaragara ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ikirere, aho usanga mu bice bimwe imvura yarabuze, ahandi ikagwa ari nyinshi cyane igateza imyuzure igahitana ubuzima bw’abantu, ikangiza n’ibikorwaremezo bitandukanye.

Urugero ni nk’ibiheruka kuba mu Rwanda cyane cyane mu bice by’intara y’Amajyarugu, Uburengerazuba n’Amajyepfo, aho imvure yateye imyuzure yangije ibikorwa remezo bitandukanye, igahitana n’abantu barenga 130 mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gicurasi 2023.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *