Kuri uyu wa Kabiri, itariki 13 Kamena 2023, umubare w’abantu bapfuye bazize kwiyicisha inzara muri Kenya nyuma yo gushukwa n’umuyobozi w’itorero basengeragamo warenze 300 nyuma yuko abategetsi bataburuye imirambo myinshi mu ishyamba, muri amwe mu makuba akomeye ashingiye ku iyobokamana mu mateka ya vuba.
Abayobozi bavuga ko abapfuye bari abayoboke b’Itorero Good News International Church, riyobowe na Paul Mackenzie, ushinjwa gutegeka abayoboke be kwiyicisha n’inzara ndetse n’abana babo kugira ngo bazabashe kujya mu ijuru mbere y’uko Isi irangira.
Nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ivuga, ubu abantu 303 ni bo bamaze kumenyekana ko bapfuye nyuma y’imirambo 19 yataburuwe mu mva rusange mu ishyamba rya Shakahola mu majyepfo y’igihugu. Umuyobozi w’akarere Rhoda Onyancha yavuze ko abantu barenga 600 bakomeje kubura.
Abashakashatsi mu cyumweru gishize baguye ubushakashatsi bwabo kugira ngo bagere ku ahandi hantu barebe ko bazabona abandi bantu bapfuye muri ubwo buryo muri abo bataraboneka.
Ibitangazamakuru byo muri Kenya byo byatangaje ko ku wa Mbere abarokotse bagera kuri 65 b’abayoboke b’uyu wiyise umupasiteri bashinjwe gushaka kwiyahura nyuma yo kwanga kurya hagati y’itariki ya 6 Kamena na 10 Kamena igihe bari mu kigo bari bacumbikiwemo nyuma yo gutabarwa.
Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu, Kithure Kindiki, yagaragaje impungenge mu kwezi gushize ko bamwe mu bayoboke ba Mackenzie barokowe banze ibiryo. Icyo gihe umwe muri bo yari amaze gupfa.
Mackenzie yishyikirije polisi muri Mata, yangirwa kurekurwa by’agateganyo atanze ingwate mu kwezi gushize. Ntarasabwa kwiregura.
Yatawe muri yombi akekwaho kwica abana babiri abicishije inzara no kubima umwuka mu ntangiriro z’uyu mwaka ariko nyuma ararekurwa.
Abavandimwe b’abayoboke be bavuga ko nyuma yasubiye mu ishyamba maze akomeza kubwiriza irangira ry’Isi guhera muri Kanama kugeza ku wa 15 Mata.


