”Iyaba abantu babazaga igihugu icyo bakimarira, aho kukibaza icyo kibamariye”, ijambo Perezida Paul Kagame yavugiye muri Wilson Hôtel i Genève mu Busuwisi muri 2004 ubwo yasuraga Abanyarwanda, imvugo yatumye Umuhanzi Jah Bone D ahanga indirimbo yise ”Ibaze”.
Jah Bone D yabwiye Bwiza.com ko iri jambo rya Perezida Kagame rikubiyemo filozofi yibutsa Abanyarwanda gukunda igihugu cyabo (patriotisme) ryatumye akora indirimbo ishobora kumurikira abantu.
Ati: “Ndibuka neza ko icyo Kagame adusura byansigiye urwibutso rukomeye kuko ni njye na Muyango twataramutaramiye ariko nyuma y’aho naricaye mfata umwanya iyo mbwirwaruhame yatanze uwo munsi nyibyaza umusaruro.”
Reba iyi ndirimbo
Jah Bone D akomeza ashimangira ko kuririmba ku muhanuzi byakagombye kungura abantu mu kugira ibitekerezo byiza ngo kuko ni yo mpamvu n’abaririmba ibibi biborohera mu guhembera inzangano n’amacakubiri.
Agaruka kuri ibi Perezida Kagame yavugiye mu Busuwisi, Jah Bone avuga ko kimwe n’abahanzi imvugo z’abanyapolitiki zishobora kuyobya sosiyete ariko mu gihe bavuga ibyubaka bifasha abantu mu kugira icyerekezo kibanogeye ndetse kinabateza imbere.
Jah Bone D ni umuhanzi w’Umunyarwanda ukora injyana ya Reggae atuye mu Busuwisi aho amaze imyaka igera kuri 30.
LIberez les Caraà¯bes , Si abantu, Ibaze, Gasabo, ni zimwe mu ndirimbo ze zamenyekanye.
Magingo aya, uyu muhanzi avuga ko afite indi mizingo (albums) ibiri ateganya kumurika mu Rwanda mu biruhuko bukuru; ni ukuvuga hagati ya Nyakanga na Nzeri 2023.
Gaston Rwaka


