Perezida Ndayishimiye avuga ko hari ideni u Rwanda rukibereyemo u Burundi

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u avuga ko kuba u Rwanda rutarashyikiriza igihugu cye abaketsweho gushaka guhirika ubutegetsi ari ideni rukikibereyemo; gusa avuga ko iki kibazo kiri mu nzira zo gukemuka.

Ikibazo cy’abakekwaho gushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza muri 2015 kiri mu byari byaratumye umubano w’u Rwanda n’u Burundi uzamba.

Kuva muri 2020 ubwo Perezida Ndayishimiye yajyaga ku butegetsi Kigali na Gitega bongeye kuzahura umubano wabo, ku buryo imigenderanire yifashe neza hagati y’impande zombi.

Leta y’u Burundi cyakora iracyasaba iy’u Rwanda ko yayishyikiriza bariya bashatse guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza bagashyikirizwa ubutabera; kugira ngo imigenderanire hagati y’ibihugu byombi irusheho kuba ntamakemwa.

Perezida Evariste Ndayishimiye mu kiganiro aheruka kugirana na BBC yatangaje ko ikibazo cya bariya bantu barimo n’abasirikare bakomeye yakiganiriyeho na mugenzi we Paul Kagame w’u Rwanda, ku buryo kuri ubu kiri mu maboko y’inzobere.

Yagize ati: “Icyo kibazo turimo kugishakira umuti, kuko cyamaze kurenga urwego rw’abakuru b’ibihugu, kiri mu rwego rw’abahanga ni bo barimo barakorana bareba uburyo byagenda neza.”

“Umuntu rero ntimuguma mu mpagarara iyo muri gushaka umuti, navuga ko icyo kibazo kiri hafi gukemuka; dufite n’abahanga barimo kubikora.”

Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi ubwo yabazwaga niba hari icyizere afite cy’uko u Rwanda ruzatanga bariya bantu; yasubije ko kiriho mbere yo kuvuga ko mu gihe cyose ruzaba rutarabatanga ruzaba rubereyemo u Burundi ideni.

Ati: “Urabizi neza ko umuntu wakoze ikibi nta gihugu ashobora guhungiramo. Ategereza gucirirwa urubanza uko byagenda kose, kandi ubutabera ntabwo busaba kujya mu biganiro. Uwishe wese itegeko mpuzamahanga itegeko riramuhana. Wahunga, wajya he, aho uzajya hose [uzafatwa].”

“None gufata umuntu akabigura, igihugu kikangwa n’ikindi gihugu kubera umuntu uzapfa ejo? Ibaze mbese akuguye mu maboko? Utekereza ko tutagushinja ko watwiciye umuntu? Ni yo mpamvu mvuga ko byoroshye. Bazacirirwa urubanza uko byagenda kose. Igihe cyose bazaba bataraza, hari ideni rizaba rigihari.”

Ndayishimiye cyakora yavuze ko u Burundi budashobora kwicana n’u Rwanda kubera ko rububereyemo ideni.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *