Kayonza: Byasabye imbaraga za Meya kugira ngo Green Party yemererwe gukora inama

Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije [Democratic Green Party], ryangiwe gukorera inama muri imwe muri Hoteli zo mu karere ka Kayonza biba ngombwa ko hiyambazwa Meya wako.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ni bwo i Kayonza hagombaga kubera inama y’urubyiruko rwo muri ririya shyaka yo ku rwego rw’intara y’Iburasirazuba.

Ni inama yagombaga kubera muri MIDLAND Hotel i Kayonza.

Amakuru BWIZA yamenye ni uko mbere y’uko inama yo kuri uyu wa Gatandatu iba, ubuyobozi bwa Green Party bwari bwumvikanye n’iriya Hoteli kuyishyura Frw 400,000 kugira ngo iri shyaka ribashe kuhakorera inama yaryo.

Ku ikubitiro Green Party yishyuye Frw 300,000 isigaramo iriya Hoteli Frw 100,000.

Mu buryo butunguranye abarwanashyaka b’iri shyaka ubwo bageraga kuri Hoteli, babwiwe n’ubuyobozi bwayo ko batemerewe kuhakorera inama; ibyatumye habaho iterana ry’amagambo ryamaze umwanya munini hagati y’impande zombi.

Umunyamakuru wa BWIZA uri ahabereye iriya nama yavuze ko muri kuriya guterana amagambo ubuyobozi bwa Midland Hotel bwabwiye ubwa Green Party ko kugira ngo buhabwe Salle yo gukoreramo inama bugomba kwishyura andi Frw 400,000; kandi buri wese witabiriye inama akishyurirwa Frw 10,000 y’ifunguro.

Ni ibyatumye Dr Frank Habineza uyobora ririya shyaka ahitamo kwiyambaza Nyemazi Jean Bosco uyobora akarere ka Kayonza waje gutanga uburenganzira bw’uko inama iba.

Dr Habineza mu butumwa yanditse kuri Twitter ye, yemeje ko nyuma y’uburenganzira bwa Meya inama yahise itangira.

Ati: “Turashimira Mayor w’Akarere ka Kayonza, Bwana Bosco Nyemazi kuba yakoze ibishoboka byose kugirango inama ibe . Maze gutangiza inama y’urubyiruko ku rwego rw’intara y’Uburasirazuba ku mugaragaro.”

Kugeza ubu nta mpamvu izwi Green Party yari yangiwe gukora iriya nama, gusa harakekwa impamvu zishingiye kuri Politiki.

Biteganyijwe ko iriya nama iri butorerwemo Komite Nyobozi y’ishyaka ku rwego rw’intara, nyuma yamahugurwa kuri ‘gender’ ndetse n’ingengabitekerezo y’ishyaka.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *