Komite ya Repubulika ya demukarasi ya Congo yatangaje ko abazitabira amarushanwa y’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF) bazarindirwa umutekano n’abasirikare bo mu rwego rushinzwe kurinda abayobozi bakuru (GP/GR) n’abapolisi 4500.
Umuyobozi w”iyi komite uherutse kwitabira inama ya OIF itegura aya marushanwa yabereye mu Bufaransa tariki ya 21 Kamena 2023, Isidore Kwandja Ngembo, yasobanuye ko aba bashinzwe umutekano bazahemberwa aka kazi mu buryo bwihariye.
Ahantu bazarinda ni ahazabera imikino, inzira abazayitabira bazaba banyuramo n’aho bazacumbikirwa. OIF iteganya kohereza intumwa zizahagararira ibihugu 15 ngo zizagenzure ibikorwa by’imyiteguro ubwo hazaba habura ibyumweru bibiri ngo itangire.
Gukaza umutekano bigeze kuri uru rwego ngo byatekerejweho nyuma y’aho abari bahagarariye ibihugu bitandukanye muri iyi nama yabereye i Paris bagaragaje ko batizeye umutekano wa RDC, igihugu kimaze igihe kirimo umwiryane.
Imikino ya OIF i Kinshasa izaba kuva tariki ya 28 Nyakanga kugeza ku ya 6 Kanama 2023.


