Umuhanzi Clever J yifatiye ku gahanga abo mu muryango wa Jose Chameleon abashinja kumutererana mu buzima akomeje kubamo avuga ko batigeze bamushaka nk’umuryango ngo bamube hafi.Uyu mugabo ubusanzwe witwa Gerald Muwonge yabivuze asa n’usubiza abo mu muryango wa Mayanja bavuga ko atakabaye yitabira ibitaramo by’abandi bahanzi asize iby’abo mu muryango.
Ni nyuma y’uko Clever J aherutse kugaragara yitabiriye igitaramo cy’umuhanzi ukizamuka muri Uganda uzwi nka Alien Skin’s nyamara kikaba cyari cyabereye rimwe n’icya Pallaso ariko ntakitabire.Bidateye kabiri nibwo nyina wa Pallaso Prossy Mayanja ari nawe Chameleon nibwo yifatiye ku gahanga uyu mugabo amubwira ko yakabaye yaraje gushyigikira umuhungu we aho kujya ku muntu badafitanye isano.
Clever J yavuze ko kuba ataraje gushyigikira mubyara we ari icyemezo yafashe yabitekerejeho ngo kuko umuryango wa Pallaso wamutereranye ku buryo batazi n’aho ataha bityo ngo ntiyarakwiye gusa n’ubihomaho.
Ati”Ntibigeze banyitaho.Nta n’umwe wo mu muryango wa Mayanja wigeze yifuza no kumenya aho ntuye , sinshaka kwihoma ku bantu batambonera umwanya mu buzima bwabo. Alien Skin ni inshuti yanjye.”
Mu minsi ishize nibwo umubyeyi w’aba basore (chameleon&Pallaso) yavuze ko abantu badakwiye kugenda bangisha abantu abahungu be kuko ngo nabo ni abantu bakosa.


