Marizamunda yahagarariye P. Kagame mu gusubiza mu buzima busanzwe inyeshyamba za RENAMO

Minisitiri w’Ingabo, Marizamunda Juvenal, ari i Maputo muri Mozambique aho yitabiriye igikorwa cyo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi bo mu mutwe wa RENAMO.

Mbere yo kwitabira kiriya gikorwa, Minisitiri Marizamunda n’intumwa ayoboye bagiranye ibiganiro na bagenzi babo bo muri Minisiteri y’Ingabo za Mozambique.

Perezida Paul Kagame mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, yashimiye mugenzi we Filipe Nyusi ku bwo kuba igihugu cye ku bwo kuba cyamaze kubahiriza byuzuye amasezerano y’amahoro yagiranye na RENAMO yarwanyaga Leta yacyo.

Yagize ati: “Ishyuke muvandimwe Perezida Filipe Nyusi n’abaturage ba Mozambique ku bwo kuba mwamaze gushyira mu bikorwa ukurambika intwaro, gusubiza mu buzima busanzwe no gusubiza mu ngabo abahoze ari abarwanyi ba RENAMO, umuhigo ukomeye mu kugera ku nzira y’amahoro muri Mozambique.”

ahoro muri Mozambique.”

Perezida Kagame yiseguye ku banya-Mozambique, asobanura ko yari yarateganyije kujya kwifatanya na bo mu birori by’uyu munsi ariko bikaba bitamushobokeye.

Umukuru w’Igihugu yifurije intsinzi abaturage b’iki gihugu cyo mu majyepfo ya Afurika.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *