juno_kizigen034f-aefe6-1-667x445.jpg

Juno Kizigenza yabuze ayo acira n’ayo amira ku byo Ariel Wayz yamushinje

Nyuma y’uko hashize iminsi micye hagiye hagaragara amashusho Juno Kizigenza arikumwe n’umuhanzikazi Ariel Wayz bikaza kuvugwa ko aba bombi bashobora kuba basubiranye, uyu musore yatangaje ko kugaragara barikumwe ari nk’uko yamenyana n’undi muntu uwari wese.

Yabivuze mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yabazwaga niba yarakundaga Ariel Wayz by’ukuri ariko akabyemera atazuyaje avuga ko byari bimeze neza ndetse ibyabo byari biri ku gasozi ku buryo nta muntu wari utabizi.

Yabikomojeho asa n’usubiza uyu muhanzikazi nawe wari uherutse kugaruka ku rukundo rwabo avuga ko uyu musore yamubabaje mu rukundo kugeza n’aho avuga ko ibyo gukundana yabivuyemo nyuma y’uko atereswe n’umusore nyuma hakaza undi w’inshuti y’uwo wamuteretaga kandi bose babiziranyeho bityo biramubabaza.

Mu gusa n’usubiza Juno yagize ati”Uriya mujenekazi yari fresh(asobanura ko yari nta macyemwa),gusa ndatuje muri life ndi good( avuga ko mu buzima ameze neza.Njyewe ndacyari uwumwe kuva cyera.”Aha icyo yumvikanishaga n’uko kuva aba bombi batandukana nta wundi mukunzi ngo arashaka.

Ku byerekeye ko yaba yarababaje Wayz yirinze kugira byinshi abivugaho asobanura ko nta wivuga amabi kandi ameza ahari.Ikindi yahakanye n’uko indirimbo nazubaye yaba ariyo yahimbiye uyu muhanzikazi nk’uko abenshi bakomeje kubimushinja.

Naho ku byerekeye kuba abantu baherutse kubabonana , Juno yavuze ko atahura n’umuntu azi ngo amwirengagize, nk’umuntu baziranye rero ngo ntiyamwirengagiza .Juno na Ways batandukanye muri Mutarama 2022, nyuma yo gukorana indirimbo bise “Away”.

juno_kizigen034f-aefe6-1-667x445.jpg

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *