Divayi itukura ni kimwe mu binyobwa bikunda gukoreshwa haba mu misango y’ubukwe, mu birori ndetse no mu rugo.Umuntu ufata ikirahure cya Divayi itukura ngo aba afite amahirwe yo kugabanya ingaruka ziterwa n’agahinda gakabije.
Divayi itukura nibyo iri mu binyobwa bisembuye, nyamara twavugako yihariye kuko yo ntabwo ari byeri, rufuro cyangwa ngo ibe liquor, ahubwo nyine ni divayi.Aho itandukaniye n’ibindi binyobwa bisembuye by’umwihariko ni uko yo nta calorie izamura ndetse ikaba irwanya umubyibuho udasanzwe.
Ni isoko nyayo ya za flavonoids na polyphenols, bikaba ibinyabutabire birwanya uburozi mu mubiri.
Nk’izindi divayi zose cyangwa se ibyo kunywa muri rusange bigira ingaruka mbi n’inziza cyane cyane mu gihe warengeje urugero, gusa kuri ubu reka tubabwire ibyiza by’iyi divayi itukura.
1.Kurwanya kanseri
Divayi itukura ikungahaye kuri resveratrol iyi ikaba polyphenol irwanya uburozi mu mubiri, ikaba irinda uturemangingofatizo kwangirika ndetse ikanarwanya indwara za karande. Ibi birwanya uburozi bigira uruhare mu kurwanya no kurinda kanseri by’umwihariko kanseri y’ibihaha na kanseri y’amara.
2.Kugabanya ingaruka zituruka ku gahinda gakabije
Ikinyamakuru eatthis.com kivuga ko hari ibinyobwa runaka usanga ubinyweye ukishima by’ako kanya , nyamara kuri divayi itukura siko bimeze mu gihe wayinyweye ushobora kwishima by’igihe kirekire.Ikindi ubushakashatsi bwagaragaje bwasanze ko kunywa ikirahure kimwe cya divayi itukura bishobora kukurinda ingaruka ziterwa n’agahinda gakabije.
3.Kurinda indwara z’umutima
Nkuko byatangajwe mu kinyamakuru Nature, divayi itukura ibuza ikorwa rya endotherin-1, iyi ikaba poroteyine ituma mu miyoboro y’amaraso hazamo ibinure. Ibi binure bikaba isoko yo kurwara indwara z’imitsi. Divayi kandi ikize kuri procyanidins, zifasha mu gutwika cholesterol mbi bityo bikagabanya indwara zinyuranye z’umutima.


