Umuhanzikazi Cardi B yatangaje ko abantu bakwiye kwima amatwi Offset nyuma y’uko amashinje kumuca inyuma n’undi mugabo w’inshuti ye anamusaba guhagarika ibyo akomeje kumuvugaho.
Kuri uyu wa Mbere nibwo Offset yasibye inyandiko yari yashyize ku rubuga rwa Instagram ye, aho yagarukaga ku kuntu umuraperikazi Cardi B wari umugore we yamuciye inyuma akaryamana n’undi mugabo.Icyo gihe Offset tugenekerereje yagize ati” Cardi B yasambanye n’undi mugabo”.
Nyuma y’umunsi umwe Umuraperi Kiari Kendrell Cephus uzwi nka Offset atangaje ibi, Card B nawe ntiyaripfanye kuko yahise akora ikiganiro ku rubuga rwa Twitter(Space) yemera ko yakagombye kumuca inyuma anavuga ko atakagombye kumushinja ibintu atahagazeho.
Yagize ati”Ntimwite ku byo Offset avuga kuko ni umwanda,rimwe na rimwe umuswa yirengagiza ko ndi Cardi B(Ashaka kuvuga ko ari umuntu mugari kandi urenze).Yongeyeho ati”Musore hagarika ibyo urimo kandi ntukomeze gukina nanjye.”
Mu 2017,nibwo Offset na Cardi B nibwo babanye ariko bikorwa mu ibanga baza kubyarana abana babiri, ariko mu 2020 nibwo Cardi B yatangiye kujya mu nkoko gushaka gatanya ariko nyuma baza kwiyunga ariko bikavugwa ko ari ibya nyirarureshwa.


