Inshingano z’imyaka icumi z’ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Mali zizarangira ku itariki ya 30 Kamena, nk’uko abadipolomate babitangaje kuri uyu wa Kabiri ushize, mbere y’uko Akanama k’Umutekano gatora umushinga w’uyu mwanzuro, wabonywe na Reuters, uzaha abasirikare ibihumbi 13 amezi atandatu yo kuhava .
Iherezo riteganyijwe ry’ubutumwa bwa MINUSMA rije nyuma y’umwuka mubi umaze imyaka hagati y’Umuryango w’Abibumbye n’Igisirikare cya Mali waje kugeza aho muri uku kwezi Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Mali, Abdoulaye Diop, asaba ingabo za Loni kugenda “bidatinze”.
Byaba bivuze guhagarika mu buryo butunguranye igikorwa cyagiye gikemangwa n’ubuyobozi bwa leta kuva Mali yatangira gufatanya n’umutwe w’abacanshuro b’Abarusiya mu 2021 nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ivuga.
Bamwe mu bahanga batinya ko umutekano ushobora guhungabana igihe ubutumwa bwahagarikwa, ingabo za Mali, zidafite ibikoresho bihagije, zifatanyije n’abarwanyi bagera ku 1.000 ba Wagner zigasigarana inshingano zo kurwanya ibyihebe bigenzura uduce twinshi two mu butayu mu majyaruguru no hagati.
Mu mushinga w’umwanzuro, MINUSMA yari ifite kugeza ku itariki ya 31 Ukuboza kugira ngo isoze ubutumwa bwayo muri Mali igenda ku neza kandi kuri gahunda , akanama gashinzwe umutekano kakazongera kubisuzuma bitarenze itariki ya 30 Ukwakira.


