Ubwo Pasiteri Niyonshuti yasezerwaga bwa nyuma mu rusengero

Aho gutahana ibihahanwa, Pasiteri Théogène yatahanaga abana b’umuhanda: Ubuhamya

Kuri uyu wa 28 Kamena 2023, ku irimbi rya Rusororo riherereye mu karere ka Gasabo habaye umuhango wo gushyingura Pasiteri Niyonshuti Théogène wiyitaga Inzahuke, uherutse kwicwa n’impanuka y’imodoka mu ijoro ryo ku wa 22 ubwo yari ageze i Kabale muri Uganda ataha mu Rwanda, hafi y’umupaka wa Gatuna.

Mbere y’uko ashyingurwa, mu rusengero rwa ADEPR/Nyarugenge habanje kuba umuhango wo gusezera bwa nyuma uyu muvugabutumwa wakunzwe n’Abanyarwanda benshi hamwe n’abanyamahanga bumva ururimi rw’Ikinyarwanda.

Umunyamakuru akaba n’inshuti ikomeye ya Pasiteri Niyonshuti, Julius Chita mu buhamya yatangiye muri uru rusengero, yasobanuye ko uyu muvugabutumwa yari umuntu wicishaga bugufi, kandi akanitanga, bigasa n’aho yakundaga abandi kurusha uko we yikundaga.

Chita yavuze ko Pasiteri Niyonshuti yitaga ku bana b’umuhanda (bamwe bitwa ba Mayibobo), ku buryo hari aho byageraga, mu gihe yari ategerejweho gutahana umuhahanwa, yatahanaga abandi bana, abajyana mu rugo iwe kugira ngo bahabe.

Yagize ati: “Muri ruriya rugo habamo abantu barenga 25, bahaba buri munsi, bagomba kurya buri munsi, bagomba kunywa buri munsi. We ubwe yigeze kunyibwirira ko hari igihe yabwiye umugore we ‘Mama Pasteur’ ko agiye guhahira umuryango, akagaruka mu modoka azanyemo imbobo ebyiri. Ari ihaho ntaryo azanye, azanye umwana wo ku muhanda, wanywaga urumogi, uwo muntu agahita amugeza mu rugo, aho kugira ngo azanire umuryango ifunguro, ukaba ari wo mwanya ahubwo wo gusobanurira umuryango impamvu abazaniye undi muntu.”

Uyu munyamakuru yibukije uburyo umuvugabutumwa Apôtre Mignone Kabera yahaye Pasiteri Niyonshuti n’umugore we, Uwanyana Asiya, amafaranga yo kwishyura amatike y’indege ngo bazajye gutembera i Burayi. Ngo aho kujyayo, bahisemo kuyakoresha batunga abana yakuye ku muhanda 28, biyongeramo bane yabyaye.

Ati: “Mwese murabyibuka, Apôtre Mignone Kabera yigeze kugurira Pasiteri amatike y’indege ngo we n’umugore we bajye kuruhuka no kurya ubuzima, kwishimira kugenda mu ndege. Mu by’ukuri Pasiteri iyo ndege ntayo yuriye. Kubona umugabo ari kurira, aravuga ati ‘Apôtre Mignone ya mafaranga yampaye ngo ngure amatike, nayafashishije abatishoboye no gufasha abana ndera mu rugo.”

Yari wa muntu ushobora kuba afite 10,000, akaza akaguhahira, iwe mu rugo ibyo basigaranye birashira uwo mwanya. Yaravuze ati ‘Ntacyo byaba bimariye kugenda muri iyo ndege, umuryango wanjye ushonje, abana banjye batabonye minerval, inzu yanjye ituzuye, abo mfasha n’ibindi bibazo, ntacyo byaba bimaze.”

Umuvugabutumwa Mukankuranga Jacqueline ubarizwa mu muryango witwa Inzahuke ugizwe n’ababaga mu buzima bwo ku muhanda, yiyemeje gukomeza igikorwa cyo gukura abana muri ubu buzima bugoye. Uyu yanagize uruhare rukomeye mu gukusanya akoresheje bisi ntoya ya Coaster ababubamo n’ababuvuyemo kugira ngo bitabire umuhango wo gushyingura Pasiteri Niyonshuti.

Umugore wa Pasiteri Niyonshuti we yahamagaye abana bose baba mu rugo rwe, bajya imbere y’abitabiriye uyu muhango, abasezeranya ko n’ubwo asigaye ari umwe, azakomeza kubitaho abifashijwemo n’Imana, abizeza kandi ko ubuzima bwabo buzakomeza kuba bwiza.

Ubwo Pasiteri Niyonshuti yasezerwaga bwa nyuma mu rusengero
Ubwo Pasiteri Niyonshuti yasezerwaga bwa nyuma mu rusengero

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *