Senateri wa RDC yashinje Umuryango Mpuzamahanga kuba icyitso cy’u Rwanda mu Nteko ya EU

Muri iki cyumweru gishize impaka zabaye nyinshi mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Burayi, i Buruseli, umurwa mukuru w’U Bubiligi, ahari bamwe mu senateri bavuye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, barimo Senateri Laddy Yangotikala, watowe mu Ntara ya Tshopo, washinje Umuryango Mpuzamahanga gufatanya n’u Rwanda mu guhungabanya umutekano mu burasirazuba bwa Congo .

Mu gutangira ijambo rye, yaranguruye ijwi agira ati: “Muryango Mpuzamahanga, muri icyitso.” Kuri Yangotikala, ngo Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yungukira mu nkunga y’amafaranga ituruka mu Muryango Mpuzamahanga mu gushoza intambara mu burasirazuba bwa DRC. Ngo ibyo bikorwa binyura mu mitwe yitwaje intwaro izenguruka akarere.

Ati: “Aba baterabwoba bakoresha ihohoterwa rikorerwa abagore nk’intwaro yo kuduhungabanya . Iri hohoterwa ribera mu turere turimo amabuye y’agaciro kandi aya mabuye y’agaciro nta nubwo akoreshwa muri DRC, kereka mu Rwanda. Ndakomeza kubisobanura neza, kubera ko igitekerezo cy’uko Abanyekongo …iyo tuvuze u Rwanda, mutekereza ko dushinja Abanyarwanda bose, ntabwo ari Abanyarwanda bose “.

Yongeyeho ati: “Mwe, Muryango Mpuzamahanga, muratera inkunga Bwana Paul Kagame, uyu ni Paul Kagame ufata intwaro, aziha iyo mitwe yitwaje intwaro iza gufata ku ngufu aba mama bacu. Turasuzugurwa. Muzi uko bimera gufata ku ngufu umugore wawe imbere yawe? Icyo nabwira ba mama bacu, muri intwari. Icyo tugomba gukora ni ukubaha agaciro gakwiye. ”

Kuva umutwe wa M23 wubura imirwano mu 2022, abategetsi ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo ntibahwemye gushyira mu majwi ubuyobozi bw’u Rwanda babushinja gutera inkunga uyu mutwe nubwo u Rwanda rwakomeje kubihakana rwivuye inyuma ruvuga ko ibibazo byo mu burasirazuba bwa Congo ari iby’Abanyekongo nta ruhare rubifitemo na ruto.

Senateri Yangotikala akaba atangaza ibi mu gihe imiryango itegamiye kuri leta yo muri Congo ishinja Perezida Tshisekedi guhembera ihohoterwa rikorerwa abaturage be aho imushinja kuba inyuma y’ibikorwa nko guta muri yombi binyuranyije n’amategeko, gushimuta, ubwinshi bw’inzego zitwa ko zishinzwe umutekano ndetse n’ishimutwa ry’abantu i Kinshasa ngo “kubera impamvu zitari zo kugerageza guhungabanya umutekano cyangwa guhungabanya umutekano”.

Iyi miryango yavuze ibi ishingiye ku ijambo Perezida Tshisekedi aherutse kuvugira i Mbuji Mayi kuwa 25 Kamena aho yagize ati: “Nzagaba igitero ntazuyaje, nta kwicuza ku Munyekongo uwo ari we wese washyira mu kaga umutekano n’ituze by’igihugu cyacu, icyo bavuga cyose: guhonyora uburenganzira bwa muntu, kwamburwa umudendezo cyangwa ikindi, nta somo na rimwe nkeneye ku muntu uwo ari we wese”.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *