Ally Soudy yavuze uko yiziritse kuri Emma Claudine ngo amwinjize mu itangazamakuru

Umunyamakuru akaba n’umushyushyabirori Uwizeye Soudy uzwi nka Ally Soudy yavuze urugendo rwe rw’uko yinjiye mu mwuga w’itangazamakuru abifashijwemo na mugenzi we Emma Claudine wari umwe mu bayobozi ba Radio Salus icyo gihe.

Soudy kuri ubu uri mu Rwanda nyuma yo kuva muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika asanzwe atuye, yabwiye umunyamakuru uburyo kwinjira mu mwuga w’itangazamakuru byabanje kumugora ariko nyuma aza kugira amahirwe awisangamo.

Yavuze ko mbere yo kwisanga muri uwo mwuga yabanje ku bikunda ubwo yari akiri umwana aho yajya asoma ibinyamakuru bitandukanye birimo ibyandikwa ku mpapuro akanakurikira televiziyo cyane biza kurangira agize inzozi zo kuzaba umunyamakuru ariko yatekereza inzira bizacamo akayibura.

Amarembo rero yaje kugururwa ubwo yajyaga kwiga mu cyahoze ari kaminuza y’u Rwanda i Butare ahasanga Radio Salus akajya abanza kumva ibiganiro bagenzi be barimo ba Jado Castar n’abandi barimo Claude Ndangeyingoma bikamuryohera arushaho kubikunda.

Umunsi umwe ngo yahuye n’umwe mu banyamakuru bakorega ibiganiro bya mu gitondo,aza kumusaba ko yamutumira.Yaje gutumirwa muri kimwe mu biganiro byakorwaga mu gitondo aza kujyayo abikora neza abayobozi barabikunda ku buryo banamushimiye ariko ntibahita bamuha akazi bamubwira ko hakiri ibyo agomba kubanza kwiga nk’umuntu utari warize itangazamakuru.

Soudy yavuze ko atabyakiriye neza bitewe n’uko inzozi ze yabona zidahise ziba impamo bituma yigira inama yo kwizirika kuri Emma Claudine wari ushinzwe Porogaramu (Program) ya Radio ngo amuhe amahirwe atangire akore ariko abanza kumuhakanira amubwira ko atapfa guhita aza ngo ahite ajya kuri Micro ya Radio gutyo kuko umuntu utabimenyereye cyangwa utarabyize aba agomba guhabwa amahugurwa.

Uyu mugabo ngo ntiyanyuzwe n’ibisobanuro yahawe ahubwo yakomeje kumwizirikaho kugeza ubwo amukurikiye iwe mu rugo akomeza kumwinginga.Ati”Namukurikiye aho ataha ndamwomeka ndamwinginga mubuza gutega imodoka abura uko abigira ataha n’amaguru ndamubwira nti ugomba kunyemerera nkaba umunyamakuru.”

Emma Claudine ngo yaje kumusobanurira ko atariwe ufata ibyemezo wenyine kuko radio igira n’abandi bayobozi bityo ko bimusaba kubanza kuvugana nabo bakabona kubyemeza.Igihe cyaje kugera Emma aza kumuhamagara amubwira ko agomba kuza bakazajya bakorana atangira kujya amuhugura.

Gukorana na Emma ngo byaje kumugora akajya abira n’ibyuya mu mbeho bitewe no kuba agiye gukorana n’umuyobozi we kandi akiri mushya ariko aza kumuhumuriza aramuturisha.

Yaje gukomeza impano iza gukura kugeza avuye kuri Salus atangira gukora ku bindi bitangazamakuru bitandukanye byo muri Kigali. Yaje kuva mu Rwanda mu 2012 yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yahise akomereza amasomo ye mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *