Rusesabagina yivuguruje ku butumwa bwe bushyigikira ibitero bya FLN

Rusesabagina Paul uherutse gufungurwa nyuma yo guhabwa imbabazi na Perezida Kagame Paul, yavuguruje ubutumwa yigeze gutanga mu mpera z’umwaka w’2018, ashyigikira ibitero by’umutwe witwaje intwaro wa FLN/NLF mu majyepfo y’uburengerazuba bw’u Rwanda.

Ubwo FLN yatangiraga kugaba ibitero muri ibi bice byegereye Nyungwe, Rusesabagina wari umuyobozi w’ihuriro mpuzamashyaka rya MRCD, yasohoye videwo ngufi, ashimira aba barwanyi, anasaba Abanyarwanda kubashyigikira, bagakura Perezida Kagame ku butegetsi.

Muri iyi videwo BWIZA ifite, Rusesabagina yumvikana agira ati: “Nshyigikiye ibitero urubyiruko rwacu muri NLF rwagabye ku ngabo za Kagame kugira ngo rubohore Abanyarwanda. Nk’Abanyarwanda, birakwiye ko twumva ko ubu ari bwo buryo bwonyine bwo kuzana impinduka mu gihugu cyose. Ku bw’iyi mpamvu, ndahamagarira Abanyarwanda bose, abanyapolitiki na sosiyete sivile gushyigikira uru rubyiruko rw’abasore n’abakobwa rwatangiye uru rugamba.”

Rusesabagina yatawe muri yombi muri Kanama 2020, akurikiranweho ibyaha by’iterabwoba. Mu gihe yari muri kasho y’urwego rw’ubugenzacyaha, umunyamakuru wa The New York Times yaramusuye, amubaza kuri iyi videwo, arayiihakana.

Uyu mugabo w’imyaka 69 yafunguwe muri Werurwe 2023, asubira mu rugo rwe i San Antonio muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Iki kinyamakuru cyongeye kuganira na we, kimwibutsa ya videwo, noneho avuga ko ayibuka.

Rusesabagina ariko n’ubwo yavuze ko yibuka iyi videwo, yatangaje ko abantu bumvise nabi ubutumwa yatanze, kuko ngo ntiyashyigikiye ko FLN irwanisha intwaro. Ati: “Urugamba rwanjye si urwo kurwanisha imbunda, ahubwo ni urwo kurwanisha amagambo.”

Ubwo yari mu maboko y’ubutabera bw’u Rwanda, yemeye ko yahaye FLN Amayero ibihumbi 220. Yasobanuye ko yabyemewe kubera ko yari yabanje gukorerwa iyicarubozo. Ati: “Nashakaga kuva muri gereza.”

Mbere yo gufungurwa, Rusesabagina yari yarandikiye Perezida Kagame amusaba imbabazi ku bw’ibyaha by’iterabwoba yahamijwe n’urukiko. Bigaragara ko yari yaramusezeranyije ko atazongera kuvuga ku bibazo birebana na politiki y’u Rwanda, ari ko kuri ubu ngo ntazaceceka.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *