Geneva: Intumwa za Leta y’u Burundi zivumbuye, zisohoka mu nama

Intumwa za Leta y’u Burundi ziri i Geneva mu Busuwisi zanze guhurira mu nama n’uyirwanya, zihitamo gusohoka mu cyumba yari igiye kuberamo cya Palais Wilson.

Muri iyi nama, izi ntumwa zagombaga gutanga no gusobanura raporo y’uko uburenganzira bw’ikiremwamuntu ihagaze mu Burundi. Ni gahunda yo kuri uyu wa 3 n’uwa 4 Nyakanga 2023.

Mu gihe ziteguraga kubazwa ibibazo, ngo zabonye muri iki cyumba haje umunyamategeko Maà®tre Armel Niyongere wari uhagarariye sosiyete sivile y’Abarundi ikorera hanze, ariko izi ntumwa zo zemeza ko ari “umunyabyaha wakatiwe n’ubutabera bwo mu Burundi”.

Amakuru yatangajwe n’urubuga SOS Burundi avuga ko izi ntumwa zavuze ko zitakomeza gusobanura iby’iyi raporo mu gihe Niyongere ari muri iki cyumba, gusa abahagarariye akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu bazimenyesha ko nta muntu ukumirwa kwinjira.

Maà®tre Niyongere na we yasobanuye ko yageze muri iki cyumba nk’umutumirwa kandi ko yiteguye kugagaragaza ibibazo by’ihohoterwa ry’ikiremwamuntu birimo: iyicarubozo, ifungwa ridakurikije amategeko, gukatira bitemewe impirimbanyi, abanyamakuru n’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi.

Intumwa z’u Burundi zabifashe nk’agasuzuguro, zifata icyemezo cyo gusohoka muri iki cyumba, nk’uko byasobanuwe mu itangazo rya Minisitiri Imelde Sabushimike ushinzwe imibereho y’abaturage, uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’uburinganire; akaba ari na we uziyoboye.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *