Musenyeri Nikodemu Nayigiziki wari umaze imyaka 64 ahawe ubusaserdoti, yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Nyakanga 2023.
Nayigiziki ni we wari ufite imyaka 94 y’amavuko, ni we wari mukuru mu myaka y’amavuko mu bapadri bwite ba Arkidiyosezi ya Kigali.
Urupfu rwe rwemejwe na Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda, mu itangazo rimubika yasohoye kuri uyu wa Kabiri.
Itangazo rivuga ko Arkidiyosezi ya Kigali ibabajwe no “kubabikira urupfu rwa Musenyeri Nikodemu Nayigiziki, umupadiri wa Arkidiyosezi ya Kigali witabye Imana mu rucyerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 04 Nyakanga 2023.”
Itangazo rikomeza rivuga ko “Gahunda yo kumuherekeza n’igitambo cya Misa izaba ku wa Kane tariki ya 6 Nyakanga muri Kiliziya ya Paruwasi Regina Pacis Remera, i saa tanu z’igitondo. Gushyingura ni mu irimbi ry’abapadiri i Ndera.”
Musenyeri Nikodemu Nayigiziki yavukiye i Kayenzi mu mwaka wa 1929, avuka ku babyeyi b’abakristu Tomasi Rwarinda na Gaudensiya Nyiragatwakazi.
Yabatirijwe i Kabgayi ku wa 27 Kamena 1936. Amashuri abanza yayigiye iwabo i Kayenzi, ayisumbuye ayigira mu Iseminari nto ya Mutagatifu Lewo y’i Kabgayi kuva mu 1943 kugera mu 1949, akomereza mu makuru mu Iseminari nkuru ya Mutagatifu Karoli Boromewo mu Nyakibanda ( 1949-1959 ).
Yahawe ubupadri ku wa 30 Werurwe 1959, abuhererwa mu Nyakibanda.
Incamake y’ubutumwa yakoze
1959-1963: Padri Vikeri muri Paruwasi ya Kibungo n’ushinzwe amashuri gatolika.
1963-1966: Padri Vikeri muri Paruwasi Rutongo, Paruwasi Cyeza na Paruwasi Saint-Michel.
1966-1976: Padri mukuru wa Paruwasi Sainte-Famille.
1976-1979: Umuyobozi wa Seminari nto ya Mutagatifu Pawulo i Kigali.
1976-1995: Padri mukuru wa Katederali Saint-Michel, ubwo Arkidiyosezi ya Kabgayi yari igizwe Diyosezi, hagatangizwa Arkidiyosezi ya Kigali, mu 1976 nyine.
1995-1997: Umunyamabanga wa Arkidiyosezi ya Kigali (Chancelier ).
1997-2007: Padri mukuru wa Paruwasi Musha.
2007-2016: Padri Vikeri muri Paruwasi Mutagatifu Mikayile (Saint-Michel), aho yanahimbarije Yubile y’imyaka 50 y’ubusaserdoti.
Kuva 2016 kugeza apfuye, yari mu kiruhuko cy’izabukuru mu rugo rwa Arkiyepiskopi wa Kigali.
Musenyeri Nikodemu yari azwiho kwitangira ubutumwa cyane, ntagire igihe cye, kwihangana, kwanga ubuswa, ubujura, ubunebwe nk’uko umuryango we wabimutanzeho ubuhamya.
Ni umusaserdoti kandi wari warakunze gucisha make, kujya inama zubaka, ituze no kuvuga igikwiye.


