Bobi Wine yahaye umugore we isezerano

Umuhanzi Robert Sentamu Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine yahaye isezerano umugore we amwizeza ko nta wundi mugore azamusimbuza ikindi kandi ntabwo azigera amusiga bakazarambana no kugeza ngo abaye Perezida wa Uganda.

Abitangaje nyuma y’uko umugore we Barbie Itungo amushimagije avuga ko uyu muhanzi w’umunyapolitiki amwubaha akambwitaho.Yongeyeho ko kugeza ubu mu myaka 21 bamaranye ataramukoza n’urwara cyangwa ngo amubwire nabi.

Yashimangiye ko kuva bashakana yagiye amugaragariza urukundo rutagereranywa, aho ngo atigeza amuzengereza ngo amuhungabanye haba ku mubiri cyangwa mu bitekerezo.

Umugore wa Bobi Wine yatangaje ibi, mu gihe abantu batandukanye bagiye bavuga ko aba nyapolitiki bamwe na bamwe batajya bita ku bo bashakanye ahanini bitewe n’akazi kenshi bakabura umwanya.

Barbie na Bobi Wine bahuriye muri Kaminuza ya Makerere ubwo bari abanyeshuri nyuma baza gufata umwanzuro bakora ubukwe baza no kugira umugisha wo kubyara abana bane aribo Shadrack Mbogo, Shalom Namagembe, Suubi Shine Nakaayi na Solomon Kampala.

Barbie yagiye agaragaza ko ashyigikiye umugabo cyane ubwo yatangiraga inzira za Politiki, bakomeza kunyurana mu bikomeye ariko ntiyamutererana.Yagiye agaragara mu bitangazamakuru bitandukanye amutabariza igihe yabaga yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *