UK: Abanyamategeko bakora muri gahunda yo gukumira abimukira batemewe bagiye kongezwa amafaranga

Guverinoma y’u Bwongereza yafashe icyemezo cyo kongeza amafaranga abanyamategeko bakora muri gahunda yo gukumira abimukira binjira muri iki gihugu mu buryo butemewe bakoresheje ubwato buto.

Ni icyemezo cyafatiwe hamwe n’ibiro bishinzwe umutekano w’imbere (Home Office) na Minisiteri y’ubutabera nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Financial Times.

Ibi biro biyoborwa na Minisitiri Suella Braverman byasabye ko abanyamategeko bongezwa umushahara ho 15%, ku buryo abakorera aka kazi mu murwa mukuru, London, bajya bahembwa amapawundi 52 ku isaha, abakorera ahandi bakajya bahembw 47 ku isaha.

Bisobanura ko iyongezwa ry’umushahara wabo rikwiye kugira ngo bashobore kuzuza inshingano zabo birenze uko babikoraga, gusa abagize inteko ishinga amategeko batavuga rumwe n’ubutegetsi bo ntibashyigikiye ko byakorwa.

Iki cyemezo gifashwe nyuma y’aho mu cyumweru gishize, urukiko rw’ubujurire rutesheje agaciro icy’urukuru rwari rwaremeje ko gahunda ya guverinoma y’u Bwongereza yo kohereza abimukira mu Rwanda itemewe n’amategeko.

Guverinoma y’u Bwongereza iyobowe na Rishi Sunak, iremeza ko iyi gahunda ari bwo buryo bwonyine bwakemura ikibazo cy’abimukira binjira muri iki gihugu mu buryo butemewe. Yateguje ko izajuririra icyemezo cy’urukiko rw’ubujurire mu rw’ikirenga.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *