Igitero cya drones za Ukraine i Moscow cyahungabanyije ingendo z’indege

Minisiteri y’ingabo y’u Burusiya iravuga ko Ukraine yagabye igitero cy’indege zitagira abadereva i Moscou, bituma indege ziva ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Vnukovo zihagarikwa .

Indege zitagira abaderevu eshanu zakoreshejwe mu gitero cyo kuri uyu wa Kabiri, cyibasiye ahantu mu karere kanini gakikije umurwa mukuru.

Minisiteri y’ingabo yavuze ko indege zitagira abapilote zose zarashwe kandi ko nta bapfuye cyangwa ibyangiritse.

Ukraine ntiyavuze ko ari yo nyirabayazana w’icyo gitero bivugwa ko yagabye nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.

Amabwiriza ahagarika ingendo ku kibuga cy’indege cya Vnukovo , kimwe mu bibuga bitatu mpuzamahanga bya Moscou, ubu yavanyweho. Indege ziva muri Turkiya, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Misiri ni zimwe mu zagizweho ingaruka n’ayo mabwiriza.

Minisiteri y’ingabo ivuga ko indege enye zitagira abaderevu zagurukiraga mu karere ka Moscou zarashwe n’intwaro zo kwirinda ibitero byo mu kirere. Iya gatanu yahagaritswe hakoreshejwe ikoranabuhanga mbere yo guhanuka.

Umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Maria Zakharova yagize ati: “Kugerageza k’ubutegetsi bwa Kyiv kwibasira akarere karimo ibikorwa remezo bya gisivili, harimo n’ikibuga cy’indege cyakira indege mpuzamahanga, ni igikorwa gishya cy’iterabwoba”.

Ibitangazamakuru bya Leta y’u Burusiya byavuze ko imwe mu ndege zitagira abadereva yaguye mu mujyi wa Kubinka, nko ku birometero 36 uvuye ku kibuga cy’indege cya Vnukovo mu majyepfo y’uburengerazuba bw’umujyi wa Moscow.

Indi bivugwa ko yarasiwe hafi y’umudugudu wa Valuevo, na wo uri hafi y’ikibuga cy’indege.
BBC ivuga ko ikigerageza kugenzura aya makuru mu buryo bwigenga.

Ntabwo aricyo gitero cyambere cya drone cyibasiye Moscou. Muri Gicurasi, minisiteri y’ingabo y’u Burusiya yavuze ko byibura drone umunani zangije ibintu byoroheje.
Bubaye ubwa mbere ariko umujyi wibasirwa n’indege zitagira abaderevu nyinshi kuva u Burusiya bwatera Ukraine muri Gashyantare 2022 kandi bije nyuma y’uko Moscou ishinje Kyiv mu minsi yashize kugaba igitero cy’indege zitagira abadereva kuri perezidansi (Kremlin)

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *