Umusirikare wa RDF yiciwe muri Centrafrique

Umusirikare wo mu ngabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA), yiciwe mu gitero cyagabwe n’inyeshyamba.

Uyu musirikare yiciwe hafi y’Umujyi wa Sam-Ouandja, mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa Centrafrique, ubwo yari ku burinzi.

Uyu mujyi Ingabo za Loni zagiye kuwugaruramo amahoro mu cyumweru gishize, nyuma y’uko ku wa 04 Nyakanga wari wagabwemo igitero cyahitanye ubuzima bw’abaturage.

MINUSCA mu itangazo yasohoye ku mugoroba wo ku wa Mbere, yavuze ko batatu mu gababye kiriya gitero cyahitanye ubuzima bw’umusirikare w’u Rwanda bishwe, undi umwe afatwa mpiri.

Umuyobozi w’ubu butumwa, Valentine Rugwabiza yamaganye kiriya gitero, gusa ashimangira ko kitagomba kubuza buriya butumwa gukomeza inshingano zabwo zo kurinda abanya-Centrafrique.

Yagize ati: “Twamaganye icyo gitero cyibasiye ingabo za Loni kandi turashimangira umuhate wa MINUSCA mu gukomeza gushyira mu bikorwa inshingano zayo zo kurinda abasivile no gushyigikira ubuyobozi bwa Centrafrique.”

Undi wamaganye kiriya gitero ni Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro mu biro by’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Jean-Pierre Lacroix.

Mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa Twitter, yagize ati: “Igitero gisuzuguritse ku irondo rya MINUSCA ryari rigamije kurinda abasivili ba Centrafrique cyiciwemo umusirikare w’u Rwanda. Nifatanyije na Guverinoma y’u Rwanda, abaturage bayo ndetse n’incuti zabo ku bw’umusirikare wapfuye.”

MINUSCA nyuma ya kiriya gitero yasabye ubuyobozi bwa Centrafrique gukora ibishoboka byose hakamenyekana abakigabye ndetse no kubageza imbere y’ubutabera.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *