Umuhuza w’Abanyekongo washyizweho n’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, Uhuru Kenyatta, arasubira mu mujyi wa Goma kuri uyu wa 12 Nyakanga 2023, ajyanwe n’ikibazo cy’umutwe witwaje intwaro wa M23.
Biteganyijwe ko Uhuru ahahurira na Minisitiri w’ingabo wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Jean Pierre Bemba, na Minisitiri ushinzwe ukwishyira hamwe kw’akarere, Mbusa Nyamwisi.
Aba bayobozi bose bazaganira ku mikorere y’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’akarere ka Afurika y’iburasirazuba mu burasirazuba bwa RDC ndetse na gahunda yo kujyana abarwanyi ba M23 mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo.
Nyamwisi wamaze kugera i Goma kuri uyu wa 11 Nyakanga 2023 yatangarije abanyamakuru ko yizeye ko uruzinduko rwa Uhuru ruzatuma amahoro aboneka mu burasirazuba bw’igihugu cyabo.
Yagize ati: “Leta iri gukora kugira ngo ishobore kugira ngo amahoro yifuzwa agaruke hano. Kenyatta azaza ejo, politiki na dipoomasi biri kuri gahunda kugira ngo kujyanwa Rumangabo kuzashoboke.”
Uhuru Kenyatta aheruka mu burasirazuba bwa RDC mu Gushyingo 2023. Birashoboka ko kuri ubu azavayo amaze gusura ikigo cya gisirikare cya Rumangabo, areba aho kigeze gitegurirwa M23.


