Abayobozi b’u Buyapani na Koreya y’Epfo baravuga ko Koreya ya Ruguru yarashe misile bikekwa ko ari yo mu bwoko bwa misile zambukiranya imigabane, intercontinental ballistic missile (ICBM) ikagwa hafi y’u Buyapani .
Iki gisasu kiraswa mu ntera ndende cyane cyagurutse mu gihe kirenga isaha imwe mbere yo kugwa mu mazi y’u Buyapani mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu.
Kurasa iki gisasu kwa Pyongyang kuje nyuma yo gukangisha kwihorera kubera indege ivuga ko ari iy’ubutasi ya Amerika iherutse kuvogera ikirere cyabo.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru yavuze ko izarasa indege nk’izi nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ikomeza ivuga.
Washington yahakanye ibyo birego, ivuga ko amarondo ya gisirikare yayo akurikiza amategeko mpuzamahanga.
Impungenge z’umutekano zakomeje kwiyongera muri uyu mwaka nyuma yuko Koreya ya Ruguru igerageje intwaro nshya. Iki gihugu kandi cyakoze ibisasu byinshi bya misile mu 2022 harimo n’ibishobora kugera ku butaka bwa Amerika.
Mu gusubiza, Amerika na Koreya y’Epfo byongereye imyitozo ihuriweho ya gisirikare hirya no hino hafi ya Koreya zombi.
Pyongyang yakomeje kurasa misile, igerageza ICBM nshya muri Mata yavuze ko ari yo misile “ikomeye cyane” kugeza ubu iri ku Isi. Yagerageje kandi kohereza icyogajuru cy’ubutasi muri Gicurasi birananirana.


