Umuryango w’Ubukungu w’ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC) watangaje ko uteganya kuba wamaze kohereza Ingabo zawo muri RDC bitarenze ku wa 30 Nzeri, mu rwego rwo kurandura imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwaho.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Nyakanga ni bwo abakuru b’ibihugu bya SADC bahuriye mu nama idasanzwe yigaga kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo ari mu bayitabiriye.
Perezidansi ya RDC mu butumwa yanditse kuri Twitter yayo yatangaje ko abitabiriye iyi nama mu byo baganiriyeho harimo Ingabo za SADC zitegerejwe koherezwa mu burasirazuba bwa Congo “mu rwego rwo kurandura burundu imitwe yitwaje intwaro irimo M23 ndetse no gutanga umusanzu wo kugarura amahoro muri icyo gice.”
Perezida Hage Geingob wa Namibie ukuriye Urugaga rushinzwe politiki, Igisirikare n’umutekano muri SADC, yatangaje ko Brigade y’Ingabo z’uyu muryango zizoherezwa muri RDC zigomba kuba zahageze bitarenze ku wa 30 Nzeri uyu mwaka.
Perezida Geingob yavuze ko umwanzuro bafashe nka SADC ari uko “umutekano, ituze ndetse n’umudendezo mu karere kacu bigomba kurindwa ku kiguzi icyo ari cyo cyose.”
Yakomeje avuga ko “ibikorwa by’iterabwoba bikomeje kwibasira uburasirazuba bwa RDC byatumye hapfa abantu barenga miliyoni eshanu na ho ababarirwa muri za miliyoni bava mu byabo.”
Perezida wa Namibie yavuze ko ingaruka z’amakimbirane yo muri Congo zigaragara mu karere iherereyemo, bijyanye no kuba ibihugu byinshi bituranye na yo byarakiriye impunzi zayo.
Yavuze ko kuri ubu abaturage ba RDC bakeneye ubufasha bwa SADC kugira ngo babashe “gutangira ubuzima bushya.”
Byitezwe ko Ingabo SADC izohereza muri Congo Kinshasa zizasimbura iz’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) zizaba zihamaze umwaka.
Ubutegetsi bwa Congo bwakunze kunenga izi ngabo buvuga ko mu gihe zimaze ku butaka bwa kiriya gihugu nta musaruro ugaragara zigeze zitanga.
Ni nyuma yo kwanga kujya mu mirwano n’inyeshyamba za M23, bijyanye no kuba mu byajyanye ziriya ngabo za EAC muri Congo hatarimo kurwana n’uriya mutwe umaze igihe ugenzura ibice bitandukanye by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru.


