“Nari narabyaye mbere yo kubana na Mutabazi”Kecapu avuga iby’undi mwana yari yarabyaye

Umukinnyikazi wa Cinema Mukazayire Nelly uzwi nka Kecapu muri Filime ya Bamenya,yabajijwe byinshi ku byajyaga bivugwa ko yabyaye umwana mbere yo gukora ubukwe.Uyu mubyeyi uherutse kwibaruka abana batatu bimpanga, yashyize umucyo ku byajyaga bivugwa inyuma y’amalido,ko yaba yari yarabyaye undi mwana mbere yo gushaka umugabo mu mwaka wa 2022.

Kecapu yabajijwe ku makuru ko ngo yaba yaratawe n’umugabo wa mbere babanaga akaza kumuta munzu, ariko we akaba yabihakanye avuga ko yabyaye bisanzwe atigeze abana n’umugabo uretse uwo baherutse gusezerana imbere y’Imana n’idini.

Ati”Kubyara narabyaye ariko ibyo kuvuga ko yantaye mu nzu ntabwo aribyo.Nta muntu utabizi ko hari umwana narimfite mbere y’uko mbana na Mutabazi, ikindi sinabyaye ku buryo bw’igitangaza.”

Avuga ko yari yarasabye Imana gusezerana imbere y’idini na se w’undi mwana azabyara, ariko ngo byarangiye ariko bigenze.Kugeza ubu atangaza ko aryohewe n’ubuzima arimo nyuma yo gushaka no kwibaruka abana batatu.

Gusa yongeraho ko n’ubwo ubu ameze neza yigeze, kubaho nabi akajya anaburara inshuro nyinshi bigatuma yihata kunywa amazi akaba ari nayo amutunga kenshi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *