Goma: Uhuru Kenyatta yasabye RDC gushyikirana na M23

Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya, yongeye gusaba Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kujya mu biganiro n’umutwe wa M23.

Kenyatta usanzwe ari umuhuza mu bibazo bya Congo yasabye Kinshasa kujya mu biganiro na M23, ubwo yari mu mujyi wa Goma aho yafunguye inama yiga kuri gahunda yo kurebera hamwe uko abarwanyi ba M23 bahurizwa hamwe.

Ni inama yanitabiriwe na Minisitiri w’Ingabo za RDC, Jean Pierre Bemba.

Kenyatta, umuryango mpuzamahanga ndetse n’imiryango itandukanye bamaze igihe botsa igitutu Leta ya Congo bayisaba kujya mu biganiro n’umutwe wa M23 bamaze umwaka urenga bahanganye.

M23 imaze igihe itangaza ko yiteguye kujya mu mishyikirano na Leta ya Congo, yo ikavuga ko idashobora kuganira n’uyu mutwe yakunze kwita uw’iterabwoba.

M23 ku ruhande rwayo nanone ivuga ko mu gihe Kinshasa yaba yanze ko baganira na yo itazigera yitabira na rimwe gahunda yo guhuriza hamwe abarwanyi bayo, mbere yo kubambura intwaro no kubasubiza mu buzima busanzwe.

Impamvu ni uko uyu mutwe wakunze kugaragaza ko ari wo wonyine wubahirije ibyo wo na Leta ya Congo bagiye basabwa n’inama zitandukanye zagiye zihuza abakuru b’ibihugu by’akarere RDC iherereyemo.

Muri byo harimo guhagarika imirwano hagati y’impande zombi maze M23 ikava mu duce tw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru yari yarigaruriye.

Abakurikiranira hafi amakimbirane y’impande zombi bahuriza ku kuba ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwarashyize imbere gukoresha ingufu za gisirikare mu rwego rwo kurangiza ariya makimbirane.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *