Umukuru wa UN yasabye ko abishe umusirikare w’u Rwanda bahigwa bukware

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yasabye ko abagizi ba nabi baherutse kugaba igitero cyaguyemo umusirikare w’u Rwanda muri Repubulika ya Centrafrica bahigwa bukware.

Nk’uko Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda ibisobanura, iki gitero cy’abitwaje intwaro cyagabwe ku basirikare bari ku burinzi hafi y’agace ka Sam-Ouandja, intara ya Haute-Kotto tariki ya 10 Nyakanga 2023.

Guterres, nk’uko urubuga rwa UN rwabitangaje, mu butumwa bwihanganisha umuryango w’uyu musirikare na Leta y’u Rwanda, yavuze ko iki gitero gishobora kubarwa mu byaha by’intambara bihanwa n’itegeko mpuzamahanga.

Yaboneyeho gusaba Leta ya Centrafrica gushakisha n’ingoga abakigabye kugira ngo bagezwe mu butabera. UN iti: “Yasabye ubutegetsi bwa Repubulika ya Centrafrica kudasigaza imbaraga na nke mu gushaka abagabye iki gitero, bukabageze mu butabera byihuse.”

Amazina y’uyu musirikare ntabwo arashyirwa hanze n’inzego zibifitiye ububasha.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *