Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’inzego z’umutekano z’u Rwanda, ku wa Kane yagiranye ibiganiro n’abayobozi bakuru bazo.
Amakuru y’ibi biganiro yemejwe n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu kuri Twitter, gusa ntibyatanga amakuru arambuye ku byaganiriweho.
Muri Gicurasi uyu mwaka ni bwo Umukuru w’Igihugu yaherukaga guhura n’abayobozi bakuru muri RDF na Polisi y’igihugu.
Ni inama kandi zisanzwe zinitabirwa n’abayobozi bakuru b’Urwego rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS).
Kuri iyi ncuro Umukuru w’Igihugu yaganiriye n’abayobozi bakuru b’inzego zishinzwe umutekano, mu gihe u Rwanda rumaze igihe rufite impungenge z’uko umutekano warwo ushobora guhunganywa n’umutwe wa FDLR ufatanyije n’Ingabo za Congo Kinshasa (FARDC).
U Rwanda rumaze igihe rurebana ay’ingwe na Congo kubera ibirego by’uko rwaba rufasha umutwe wa M23 rushinjwa.
U Rwanda ku rundi ruhande rushinja Ingabo za Congo kugirana ubufatanye n’umutwe w’abajenosideri wa FDLR mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Mu minsi ishize Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda mu turere twa Rubavu, Nyabihu na Rutsiro, Lt Col Ryarasa William, yatangaje ko RDF ifite amakuru y’uko FDLR iteganya kugaba ibitero mu karere ka Rubavu.
Yavuze ko “ku mupaka hose hagiye FDLR. Barahari hafi n’umupaka hariya. Noneho wajya kugera Cyanzarwe kuri uriya mupaka wa Cyanzarwe bahazanye uwo bita Gaston [Iyamuremye], ariko gahunda zabo nta n’ubwo ari ukurasa gusa, ahubwo bagize amahirwe babona n’uko bica abaturage.”
Lt Col Ryarasa yavuze ko muri gahunda FDLR irimo harimo gutera za Grenades mu mujyi wa Gisenyi, ibyatumye asaba abaturage kuba maso.
Ati: “Nk’uko navuze FDLR hano, ariko noneho bari bafite na gahunda yo gutera Grenades muri uyu mujyi. Nandetse batubwira ko zamaze no kwinjira, birashoboka kuko hari inzira nyinshi zishobora kwinjiriramo. Iya mbere ni forode, zakwinjirira muri forode. Icyo gihe rero, ni ukuba maso.”
Gahunda ya FDLR yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda yanemejwe na Curé Ngoma usanzwe ari Umuvugizi w’uyu mutwe.
Guverinoma cyakora ivuga ko Ingabo z’u Rwanda zimaze igihe ziryamiye amajanja, mu rwego rwo kwirinda ko hari icyaturuka hakurya kigahungabanya umutekano w’igihugu.


