Major Ngoma byahwihwiswaga ko afunzwe yibasiye Leta ya RDC

Umuvugizi w’umutwe witwaje intwaro wa M23, Major Willy Ngoma, yongeye kuvugira mu ruhame nyuma y’iminsi bihwihwiswa ko yaba yaratawe muri yombi.

Maj. Ngoma yari amaze iminsi acecetse. Byatumye hari abakoresha imbuga nkoranyambaga, bagendera ku kubura kwe bakwirakwiza amakuru y’uko afunzwe cyangwa akaba yaranapfiriye ku rugamba.

Ku makuru yamuzweho, Major Ngoma kuri uyu wa 28 Nyakanga 2023 yagize ati: “Bitandukanye n’ibyavugiwe byose kuri interineti, meza neza kandi ndi umukozi w’umwizerwa wa M23.”

Uyu murwanyi yagarutse ku buryo ubutegetsi bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo yita ubw’abahezanguni bukomeje kwanga imishyikirano hagati yabwo na M23.

Yagize ati: “Twebwe dukeneye amahoro, dukeneye ibiganiro mu buryo butaziguye, twabibwiye Leta ya RDC. Leta irema akaduruvayo kubera impamvu yateguwe. Niduterwa tuzirwanaho, ariko dukeneye ibiganiro. Nikomeza kubyanga, gahunda ya Rumangabo ntizaba itureba.”

Abakuru b’ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) bafatiye M23 umwanzuro wo kujya gucumbikirwa mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo. Maj. Ngoma yavuze ko bitazigera bibaho mu gihe Leta ya RDC yaba itaremera ibiganiro. Ati: “Nyuma y’ibiganiro ni bwo tuzareba. Ibyo birasobanutse.”

Maj. Ngoma yavuze ko M23 yubahirije ihagarikwa ry’imirwano gusa ngo ingabo za Leta ntabwo zabyubahirije. Yazimenyesheje ko “zidakwiye gukina n’umuriro.”

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *