Igipolisi cya Uganda mu Karere ka Kisoro kiri gukora iperereza ku rupfu rw’Umunyarwanda bivugwa ko yari afite magendu y’amabuye y’agaciro ya tin warashwe n’abantu bitwaje intwaro batamenyekanye .
Umuyobozi mu Karere ka Kisoro, Shafiq Ssekandi, avuga ko uyu witwa Pascal Dushimimana w’imyaka 18 yarashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ushize nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Monitor ivuga.
Ssekandi kuri uyu wa Gatanu yagize ati “Byabereye nko muri metero 300 uvuye ku mupaka wa Uganda n’u Rwanda mu gasantere k’ubucuruzi ka Ghetto, mu Kagali ka Mupaka, mu Mujyi muto wa Chahafi, mu Karere ka Kisoro. Polisi n’abandi bashinzwe umutekano basuye ahabereye icyaha, ahasanzwe umurambo w’uwishwe. Banafashe pickup ipakiye ubutare bwa Tin n’igitoyi cy’isasu nk’ibimenyetso,”
Nk’uko uyu muyobozi akomeza avuga, ngo umurambo wa Dushimimana wajyanwe ku Bitaro bya Kisoro ngo ukorerwe ibizamini mbere yo gushyikirizwa umuryango we ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane ushize.
Yakomeje agira ati “Nohereje itsinda ry’abashinzwe ubugenzacyaha ba polisi ahabereye ibi bintu. ibi birafasha iperereza ku kumenya uwarashe uwapfuye n’impamvu yamurashe. Ibi kandi biradufasha gushinja abakoze icyaha nibiramuka bigaragaye ko ari Abagande,”


